Ezayi 23

Ubutumwa bwagenewe Fenisiya

1 Ubu ni ubutumwa bwagenewe Tiri.

Nimurire batware b’amato ajya i Tarushishi,

nimurire kuko umujyi wanyu Tiri urimbutse,

nta nzu isigaye, nta n’icyambu.

Iyo nkuru yavuye i Shipure.

2 Mwebwe abaturiye inyanja nimuceceke,

mwe bacuruzi b’i Sidoni nimwumirwe,

mwe mwakungahajwe n’ibizanywe n’abasare nimuceceke.

3 Inyungu zanyu zavaga mu mbuto zo mu kibaya cya Nili,

zanyuzwaga mu mazi magari,

aho ni ho hari isoko mpuzamahanga.

4 Sidoni, korwa n’isoni,

wowe mujyi ntamenwa wo ku nyanja, korwa n’ikimwaro.

Inyanja iravuga iti: “Sinigeze njya ku nda,

sinigeze mbyara abahungu cyangwa abakobwa.”

5 Misiri niyumva ko Sidoni yashenywe izababara cyane.

6 Mwebwe abaturage b’i Fenisiya nimurire,

nimuhungire i Tarushishi.

7 Mbese uriya ni wa mujyi wanyu wahoze uhinda?

Ese waba wa mujyi wubatswe kera cyane?

Waba se ari wa mujyi woherezaga abantu bawo kwigarurira ibihugu?

8 Ni nde wafashe umugambi wo guhana Tiri?

Uwo mujyi wahoze wimika abami,

abacuruzi bawo bari abanyacyubahiro bubahwa n’isi yose.

9 Ni Uhoraho Nyiringabo wafashe uwo mugambi,

ni we wabigambiriye kugira ngo atsembe agasuzuguro ka Tiri,

bityo akoze isoni abanyacyubahiro bayo.

10 Baturage b’i Tarushishi, nimwihingire ubutaka bwanyu,

dore nta byambu by’ubucuruzi mugifite.

11 Uhoraho yibasiye inyanja,

yahindishije ibihugu umushyitsi,

yategetse ko basenya imijyi ntamenwa y’i Fenisiya.

12 Uhoraho yaravuze ati:

“Bantu b’i Sidoni mwarakandamijwe,

ntimuzongera kunezerwa ukundi.

Nimunahungira i Shipure ntimuzagira amahoro.

13 Reba igihugu cya Babiloniya ntikigituwe,

Abanyashūru bakigize indiri y’inyamaswa,

Abanyababiloniya bari barubatse iminara n’amazu ntamenwa,

nyamara byahindutse amatongo.

14 Nimurire basare b’amato ajya i Tarushishi,

umujyi ntamenwa mwishingikirizagaho wasenyutse.”

15 Ubwo Tiri izibagirana igihe cy’imyaka mirongo irindwi, igihe gihwanye n’imyaka y’ubuzima bw’umwami. Nyuma y’iyo myaka mirongo irindwi, Tiri izamera nk’indaya ivugwa muri iyi ndirimbo:

16 “Yewe wa ndaya we yibagiranye,

fata inanga uzenguruke umujyi.

Curanga wimazeyo uririmbe cyane,

uririmbe cyane kugira ngo bazakwibuke.”

17 Nyuma y’iyo myaka mirongo irindwi, Uhoraho azagoboka Tiri. Izongera kuba indaya igirane ubucuruzi n’amahanga yose yo ku isi.

18 Umutungo bazagira bazawegurira Uhoraho. Ntibazawubika kure, nyamara abasenga Uhoraho ni bo bazawukoresha bagura ibyokurya byinshi n’imyambaro myiza.