Uhoraho azahana abatuye isi
1 Dore Uhoraho agiye konona isi ayihindure umusaka,
agiye gutesha isi agaciro atatanye abayituye.
2 Akaga kazagera ku muntu wese,
kazagera kuri rubanda no ku mutambyi,
kazagera ku nkoreragahato no kuri shebuja,
kazagera ku muja no kuri nyirabuja,
kazagera ku muguzi no ku ugurisha,
kazagera ku ugurizwa no ku uguriza,
kazagera ku uwishyuzwa no ku uwishyuza.
3 Isi izononekara ihinduke umusaka rwose.
Uko ni ko Uhoraho avuze.
4 Isi iri mu cyunamo ihindutse amatongo,
koko isi irononekaye ihindutse amatongo,
izarimbukana n’ibikomerezwa byayo.
5 Isi yandavujwe n’abayituye,
koko bishe amategeko y’Uhoraho,
ntibubahirije amateka ye,
bishe n’Isezerano rihoraho yagiranye na bo.
6 Ni yo mpamvu umuvumo uyogoje isi,
bityo abayituye bari mu kaga kubera ibicumuro byabo.
Ni yo mpamvu abatuye isi barimbutse,
basigaye ari mbarwa.
7 Imizabibu irarabiranye, nta divayi izongera kuboneka,
abari banezerewe bose barababaye.
8 Ibyishimo bivanze n’umurishyo w’ingoma birayoyotse,
urusaku rw’ibyishimo rurarangiye,
amajwi aneneje y’inanga aracwekereye.
9 Ntibakinywa divayi banezerewe,
inzoga zirabarurira.
10 Umujyi wabaye ikidaturwa,
nta wubasha kuwinjiramo.
11 Mu mayira baraganya ko nta divayi ikiboneka,
ibyishimo byarayoyotse,
nta munezero ukirangwa mu gihugu.
12 Umujyi ubaye amatongo,
amarembo yawo yasenyutse.
13 Koko rero ni ko bizagendekera isi n’abayituye,
bazamera nk’iminzenze nyuma y’isarura,
bazamera nk’imizabibu igihe bahumbahumba imbuto.
Ibyishimo bije mbere y’igihe
14 Abacitse ku icumu bahanitse amajwi,
bararirimba ikuzo ry’Uhoraho,
kuva iburengerazuba basabwe n’ibyishimo.
15 Ab’iburasirazuba n’abo mu birwa barasingiza Uhoraho,
barasingiza Uhoraho Imana ya Isiraheli.
16 Kuva ku mpera z’isi bararirimba bati:
“Ikuzo nirihabwe Imana Nyir’ubutungane.”
Nyamara ndibwira nti: “Kambayeho!
Kambayeho! Ngushije ishyano!”
Abagambanyi bakomeje kugambana.
17 Mwa batuye isi mwe, ubwoba n’ikuzimu n’umutego birabategereje,
18 uzahunga induru y’iterabwoba azagwa mu rwobo,
uzarokoka urwobo azafatwa mu mutego.
Ingomero zo ku ijuru zizafunguka,
imfatiro z’isi na zo zizanyeganyega.
19 Isi iziyasa, imenagurike kandi itingite.
20 Isi izadandabirana nk’umusinzi,
izahungabana nk’akaruri,
abayituye bazazira ibyaha byabo,
bazagwa be kongera kwegura umutwe.
Iherezo ry’ingoma z’isi, intangiriro y’ingoma y’Imana
21 Icyo gihe Uhoraho azahana ibinyabubasha byo ku ijuru,
azahana n’abami bo ku isi.
22 Bazarundanywa nk’abanyururu muri gereza,
bazafungirwa muri gereza hanyuma bahanwe.
23 Ukwezi n’izuba ntibizamurika,
koko Uhoraho Nyiringabo azaba umwami w’i Siyoni n’i Yeruzalemu,
ikuzo rye rizigaragariza abakuru b’imiryango.