Ezayi 25

Uhoraho ni ubuhungiro bw’abayoboke be

1 Uhoraho, ni wowe Mana yanjye,

nzaguhimbaza nsingize izina ryawe.

Koko rero wakoze ibitangaje kubera umurava wawe,

imigambi yawe kuva kera ni iyo kwizerwa.

2 Imijyi wayihinduye ikirundo cy’amabuye,

umujyi ntamenwa wawugize amatongo.

Umujyi ntamenwa w’abanyamahanga wararimbutse,

ntuzongera kubakwa ukundi.

3 Amoko akomeye azagusingiza,

abategetsi b’abagome bazakubaha.

4 Koko uri ubuhungiro bw’abanyantegenke,

uri ubuhungiro bw’abakene bari mu kaga,

uri ubwugamo igihe cy’imvura y’umugaru,

uri ubwikingo igihe cy’icyokere.

Koko uburakari bw’abagome ni nk’imvura y’umugaru ihirika urukuta,

5 bumeze nk’ubushyuhe ku butaka bwumiranye.

Nyamara wowe Uhoraho, ucecekesha abagome,

ubacecekesha nk’uko igicu gicogoza ubukare bw’izuba,

bityo uburizamo imihigo y’abagome.

Ibirori byateguriwe amoko yose

6 Uhoraho Nyiringabo azakoresha ibirori ku musozi wa Siyoni,

azakorera ibirori abantu b’amoko yose,

azabagaburira ibyokurya biryoshye,

azabaha na divayi nziza cyane.

7 Kuri uwo musozi Uhoraho azakuraho akaga,

azakuraho akaga kari kugarije amoko yose,

azakuraho akababaro kari kugarije amahanga yose.

8 Uhoraho azatsemba urupfu burundu,

Nyagasani Uhoraho azahanagura amarira ku maso yose,

Ubwoko bwe azabukuraho ikimwaro imbere y’amahanga yose.

Uko ni ko Uhoraho avuze.

Ibyishimo bya Isiraheli,

9 Icyo gihe bazavuga bati: “Uhoraho ni Imana yacu,

twaramwiringiye aradukiza,

twaramwiringiye nimucyo tunezerwe, twishimire agakiza ke.”

Imana izahana Mowabu

10 Uhoraho azarinda umusozi wa Siyoni,

nyamara Mowabu azayiribata,

azayiribata imere nk’ibishingwe biri mu ngarani.

11 Bazarambura amaboko nk’abakura umusomyo,

nyamara nubwo bagerageza gukoresha imbaraga,

Imana izabacisha bugufi.

12 Mowabu we, Uhoraho azasenya inkuta ntamenwa zawe,

azazihirika zitembagare hasi.