Ezayi 27

Gutsindwa kw’ikiyoka cyo mu nyanja

1 Icyo gihe Uhoraho azafata inkota ye nini, ikomeye kandi ityaye, ahane cya gikōko nyamunini cyo mu nyanja, ari cyo kiyoka kigaragura kandi kihuta, azica icyo kiyoka cyo mu nyanja.

Imizabibu y’Uhoraho

2 Icyo gihe Uhoraho azavuga ati:

“Nimutere indirimbo y’umuzabibu unejeje.

3 Jyewe Uhoraho ndawurinda nkawuvomerera buri gihe,

nywurinda ku manywa na nijoro ngo hatagira uwonona.

4 Sinkiwurakariye,

numeramo amahwa n’imifatangwe nzabitema mbitwike.

5 Nyamara abanzi banjye nibampungiraho,

tuzagirana amasezerano y’amahoro.”

Igihano n’imbabazi bya Isiraheli

6 Mu gihe kizaza urubyaro rwa Yakobo ruzagwira,

Abisiraheli bazororoka buzure isi.

7 Mbese Uhoraho yahannye Abisiraheli?

Yabahannye se nk’uko yagenje ababakandamizaga?

Yabishe se nk’uko yagenje ababicaga?

8 Yabamenesheje mu gihugu cyabo,

yabamenesheje akoresheje inkubi y’umuyaga w’iburasirazuba.

9 Bityo ibicumuro by’Abisiraheli bizahanagurwa,

ibyaha byabo bizababarirwa,

bizababarirwa nibarimbura intambiro zubatswe n’amabuye, bakazimenagura,

bazatsemba kandi inkingi zeguriwe Ashera n’igicaniro cy’imibavu.

10 Wa mujyi w’intamenwa uzahinduka umusaka,

uzahinduka ikidaturwa,

uzaba urwuri n’ibuga by’amatungo.

11 Amashami y’ibiti azuma avunagurike,

abagore bazayatashya bayacane.

Koko rero aba bantu ntibumva,

bityo Imana yabaremye ntizabagirira impuhwe cyangwa imbabazi.

Abajyanyweho iminyago bazatahuka

12 Icyo gihe guhera ku ruzi rwa Efurati kugeza ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri,

Uhoraho azatarurukanya Abisiraheli umwe umwe,

azabatarurukanya nk’uko umuntu arundarunda imyaka amaze guhura.

13 Icyo gihe ikondera rinini rizavuga,

abari baratataniye muri Ashūru no mu Misiri bazagaruka,

bazasengera Uhoraho ku musozi yiyeguriye i Yeruzalemu.