Ezayi 28

Imiburo kuri Samariya

1 Samariya iragowe, yo kamba ry’ubwirasi bw’abasinzi b’Abisiraheli,

zizabona ishyano indabyo zarabiranye z’ubwiza bw’ikuzo ryayo,

uwo mujyi wubatse ku musozi uri hejuru y’ikibaya kirumbuka,

umujyi wabaye ikuzo ry’abazahajwe na divayi.

2 Dore Uhoraho yohereje umuntu w’umunyambaraga n’intwari,

ameze nk’imvura y’amahindu cyangwa umuyaga urimbura,

ameze nk’imvura nyinshi itera umwuzūre.

Uwo mujyi azawurimburira hasi akoresheje imbaraga.

3 Azaribata iryo kamba ry’ubwirasi bw’abasinzi b’Abisiraheli,

4 azaribata za ndabyo zarabiranye z’ubwiza bw’ikuzo ry’uwo mujyi,

umujyi wubatse ku musozi uri hejuru y’ikibaya kirumbuka.

Uwo mujyi uzamera nk’umutini uhishije mbere y’igihe,

abawubonye barawusoroma bagahita bawurya.

5 Icyo gihe Uhoraho Nyiringabo azaba ikamba ribengerana,

azabera abasigaye ikamba ryiza.

6 Abacamanza azabatoza guca imanza zitabera,

azaha ubutwari abarinda amarembo y’umujyi.

Abasinzi bakwena umuhanuzi

7 Abatambyi n’abahanuzi na bo barayobye kubera divayi,

dore baradandabirana kubera ubusinzi bw’inzoga,

inzoga zirabayobya, divayi yarabaheranye,

baradandabirana kubera ubusinzi bw’inzoga.

Ntibasobanukirwa ibyo beretswe,

baratandukira mu nyigisho zabo.

8 Ibirutsi byabo binuka bidendeje hose,

imyanda yabo yandagaye ahantu hose.

9 Barabazanya bati: “Mbese Ezayi arigisha nde?

Mbese ni nde ukeneye inyigisho ze?

Ese aho ntagira ngo turi abana bakiri ku ibere cyangwa bacutse?

10 Nyumvira na we aragira ati:

‘Nimugire mutya, nimuce aha, nimugane hariya.’ ”

11 Nyamara Uhoraho azabwira ubwoko bwe mu zindi ndimi,

ababwize akanwa k’abanyamahanga.

12 Uhoraho yari yarababwiye ati:

“Aha ni ho muzaruhukira,

nimureke abananiwe baruhuke

aha ni ahantu ho kuruhukira.”

Nyamara banze kumwumvira.

13 Bityo Ijambo ry’Uhoraho rizababera nka ya mvugo ngo: “Nimugire mutya, nimuce aha, nimugane hariya.” Igihe bazaba bagenda bazitura hasi bavunike, bazagwa mu mutego bawufatirwemo.

Ibuye nsanganyarukuta

14 Nimwumve mwa banyagasuzuguro mwe,

nimwumve mwe muyobora abantu b’i Yeruzalemu,

nimutege amatwi mwumve ibyo Uhoraho avuga.

15 Muravuga muti:

“Twagiranye isezerano n’urupfu,

twahanye igihango n’ikuzimu.

Bityo icyago nikiza ntikizatugeraho,

twishingikirije ku kinyoma n’uburiganya.”

16 Nyamara Uhoraho Imana aravuze ati:

“Ngiye gushyira muri Siyoni ibuye ritunganye,

ni ibuye nsanganyarukuta ry’ifatizo rifite agaciro.

Urifitemo icyizere ntazakorwa n’isoni.

17 Ubutabera nzabugira nk’igipimisho,

ubutungane nzabugira nk’impinyuzarukuta.”

Urubura ruzasenya ubwihisho bw’ikinyoma,

umwuzure uzahitana ubwihisho bwanyu.

18 Isezerano mwagiranye n’urupfu rizaseswa,

igihango mwahanye n’ikuzimu ntikizafata,

icyago nikiza kizabageraho.

19 Buri gihe uko kije kizabageraho,

koko kizaza mu gitondo, no ku manywa na nijoro,

abantu bazagira ubwoba nibumva ubu butumwa.

20 Bityo bizamera nk’aho uburiri bubabanye bugufi,

ikiringiti kibabanye gito.

21 Uhoraho azabahagurukira nk’uko yabigenje ku musozi wa Perasimu,

azabarakarira nk’uko yabigenje mu kibaya cy’i Gibeyoni,

bityo azasohoza umugambi we udasanzwe,

azarangiza umurimo we utangaje.

22 None rero nimureke guhinyura iyo miburo, hato mutava aho murushaho kwishyira mu kaga. Koko Nyagasani Uhoraho Nyiringabo yabimbwiye, yafashe icyemezo kidakuka cyo gutsemba igihugu cyose.

Ubuhanga bw’umuhinzi buturuka ku Mana

23 Nimutege amatwi munyumve,

nimwitondere ibyo ngiye kubabwira

24 Iyo umuhinzi agamije kubiba ntarambirwa,

ararima agatabira, agatunganya umurima.

25 Iyo amaze gutunganya umurima abiba umurama w’imboga,

abiba ingano z’ubwoko bwose,

abiba n’izindi mbuto z’impeke ku mbibi z’umurima.

26 Iyo mikorere ayikomora ku Mana ye,

Imana ni yo iyimwigisha.

27 Ushaka umurama w’imboga ntawusekura mu isekuru,

ahubwo awuhurisha ikibando.

28 Umuhinzi azi uburyo ahura ingano ze atazimenaguye,

azihonyoza uruziga rw’imashini,

nyamara yirinda kuzimenagura.

29 Iyo mikorere na yo ayikomora ku Uhoraho Nyiringabo,

inama ze ziratangaje, ubwenge bwe burahebuje.