Ezayi 29

Yeruzalemu yibagirana hanyuma ikibukwa

1 Uragowe Ariyeli, Ariyeli,

wowe Yeruzalemu umurwa Dawidi yigaruriye!

Komeza ukoreshe iminsi mikuru uko umwaka utashye,

2 nyamara amaherezo nzaguhana, Ariyeli we.

Uzarangwa n’amarira n’imiborogo,

uzahinduka nk’urutambiro.

3 Nanjye nzakugota impande zose,

nzakuzengurutsa ibirindiro by’ingabo,

nzagukikiza ibirundo by’igitaka.

4 Yeruzalemu we, uzacishwa bugufi cyane,

nuvuga uzamera nk’uvugira ikuzimu,

ijwi ryawe rizamera nk’iry’umuzimu ujwigirira ikuzimu.

5 Nyamara abanzi bawe benshi bazamera nk’umukungugu utumuka,

ababisha bawe batabarika bazamera nk’umurama utumuwe n’umuyaga.

6 Uhoraho Nyiringabo azakugoboka,

azaza ahinda nk’inkuba,

azaza mu mutingito no mu rusaku rukomeye,

azaza mu nkubi y’umuyaga no mu muriro utwika.

7 Amahanga menshi yarwanyaga Yeruzalemu n’umujyi ntamenwa wayo,

ayo mahanga yose azayoyoka nk’inzozi za nijoro.

8 Ayo mahanga yose yarwanyaga umusozi wa Siyoni,

azaba nk’umuntu ushonje akarota arya,

nyamara agakanguka ashonje.

Azamera nk’umuntu wishwe n’inyota akarota anywa,

nyamara akanguka yacitse intege, umuhogo wumye.

Ubuhumyi n’ubusinzi

9 Ngaho nimutangare maze mwumirwe,

nimwihindure impumyi mwe kubona,

nimube abasinzi nubwo mutanyoye divayi,

nimudandabirane nubwo mutanyoye inzoga.

10 Koko Uhoraho yarabarindagije,

mwa bahanuzi mwe, yabagize impumyi,

mwa bashishozi mwe, yabakojeje isoni.

11 Ibi byose mweretswe bibabereye nk’inyandiko ifungishijwe kashe baha umuntu uzi gusoma bati: “Soma iyi nyandiko.” Nuko akabasubiza ati: “Sinabishobora kuko ifungishijwe kashe.”

12 Hanyuma bakayiha utazi gusoma bati: “Soma iyi nyandiko”, maze akabasubiza ati: “Sinzi gusoma.”

13 Nyagasani aravuze ati:

“Aba bantu bampoza ku rurimi,

banyubahisha iminwa gusa,

ariko imitima yabo imba kure.

Barushywa n’ubusa bansenga,

inyigisho bigisha ni amategeko y’abantu gusa.

14 Nzakomeza mbakorere ibikorwa bitangaje,

bityo ubwenge bw’abanyabwenge babo buzashira,

ubuhanga bw’abahanga babo buzazima.”

Amizero y’ibihe bizaza

15 Bazabona ishyano abahisha Uhoraho imigambi yabo,

bazabona ishyano abakorera ibikorwa byabo mu bwiru.

Baravuga bati: “Nta wuzatubona ngo amenye ibyo dukora.”

16 Mwebwe mufata ibintu uko bitari,

mbese umubumyi yagereranywa n’ibumba?

Ishusho ntiyabwira uwayibaje iti:

“Si wowe wambaje.”

Ikibumbano nticyabwira uwakibumbye kiti:

“Nta cyo ushoboye.”

17 Mu gihe gito ishyamba rya Libani rizahinduka umurima urumbuka,

umurima warumbukaga uzahinduka ishyamba.

18 Icyo gihe ibipfamatwi bizumva ibisomwa mu gitabo,

impumyi na zo zizahumuka zirebe.

19 Abicisha bugufi bazanezezwa n’Uhoraho,

abakene bazasābwa n’ibyishimo,

bazabikesha Umuziranenge wa Isiraheli.

20 Icyo gihe abategekesha igitugu bazanyagwa,

abirasi bazakozwa isoni,

abiha gucumura bazarimburwa.

21 Abashinja abandi ibyaha bazarimburwa,

ababangamira ukuri mu manza bazarimbuka,

abahanisha intungane na bo bazarimburwa.

22 Ni yo mpamvu Uhoraho avugira abakomoka kuri Yakobo,

Imana yacunguye Aburahamu iravuga iti:

“Kuva ubu abakomoka kuri Yakobo ntibazongera gukorwa n’isoni,

ntibazongera kugaragarwaho n’umubabaro.

23 Koko bo n’abana babo bazabona ibyo nzabakorera,

bityo bazamenya ko ndi Umuziranenge,

bazamenya ko ndi Umuziranenge wa Yakobo,

bazanyubaha jyewe Imana ya Isiraheli.

24 Abari barahabye bazahabuka,

abari barigometse bazemera kwigishwa.”