Ezayi 30

Inkunga mburamumaro ya Misiri

1 Uhoraho aravuze ati:

“Bazabona ishyano abantu bigometse!

Abantu bacura imigambi itanturutseho,

bakora amasezerano anyuranyije n’ibyo nshaka,

bityo bongera ibyaha ku bindi.

2 Bajya mu Misiri batangishije inama,

bajya gutabaza umwami waho,

bajyanwa mu Misiri no gushaka ubuhungiro.

3 Nyamara umwami wa Misiri nta cyo azabamarira,

ubwo buhungiro buzabamwaza.

4 Koko abategetsi banyu bageze i Sowani,

intumwa zanyu zigeze i Hanesi.

5 Bose bazakozwa isoni n’icyo gihugu kitabagiriye akamaro,

igihugu kizabataba mu nama ntikigire icyo kibamarira,

ahubwo kizabamwaza kinabateshe agaciro.”

6 Ubu butumwa bwerekeye inyamaswa zo mu butayu bw’amajyepfo.

Dore intumwa zirambukiranya igihugu giteye ubwoba,

igihugu kibamo intare n’impiri n’ibikōko biguruka.

Izo ntumwa zitwara impano z’agaciro ku ndogobe no ku ngamiya,

zizishyīra Abanyamisiri batagize icyo batumarira.

7 Inkunga ya Misiri nta cyo imaze,

ni yo mpamvu nyihimbye izina ngo: “Rahabe, igikōko mburamumaro”.

Imiburo y’ibigiye kuzaba

8 Uhoraho yabwiye Ezayi ati:

“Genda wandike ku kibaho no mu gitabo imbere yabo,

wandike bizabe ubuhamya buhoraho iteka ryose.

9 Koko ubu bwoko ni abagome n’ababeshyi,

ntibashaka kumvira ibyemezo by’Uhoraho.

10 Babwira abashishozi bati: ‘Nimureke kubonekerwa!’

Babwira n’abahanuzi bati:

‘Ntimuzongere kutumenyesha ukuri.

Mujye mutubwira ibitunezeza,

mujye muduhanurira ibitari ukuri.’

11 Abantu babwira kandi abahanuzi bati:

‘Nimureke gukurikiza ukuri,

ntimuzongere kutubwira ibyerekeye Imana Umuziranenge wa Isiraheli.’ ”

Isenyuka ritagira kibuza

12 Imana Umuziranenge wa Isiraheli aravuze ati:

“Mwajugunye ubutumwa bwanjye,

mwishingikiriza ku rugomo n’ububeshyi.

13 Nta kabuza iryo kosa rizababera nk’urukuta,

urukuta rurerure rufite umututu munini,

rushobora gusenyuka rukikubita hasi.

14 Urwo rukuta nirwikubita hasi ruzamenagurika,

ruzamenagurika nk’ikibindi,

kirajanjagurika kigahinduka ishingwe,

ntigisigaza n’agasate ko kurahuza umuriro cyangwa kuvomesha amazi.”

Kugarukira Uhoraho no kumwizera

15 Nyagasani Uhoraho, Umuziranenge wa Isiraheli aravuze ati:

“Nimungarukira mukihana muzakizwa,

nimutuza mukanyumvira muzagira imbaraga,

nyamara ntimubishaka.

16 Muravuga muti: ‘Reka da!

Tuzahunga tugendere ku mafarasi.’

Ni koko muzahunga mwihuta.

Muravuga kandi muti: ‘Tuzagendera ku mafarasi yihuta cyane.’

Nyamara abazabakurikirana na bo bazaba bihuta cyane.

17 Abantu igihumbi muri mwe bazahunga,

bazahunga batinye umuntu umwe mu banzi babo,

abanzi batanu bazabirukana mwese,

abazarokoka muri mwe bazaba nk’ibendera rishinzwe mu mpinga.”

18 Uhoraho yiyemeje kubagirira imbabazi,

yiyemeje kandi kubagirira impuhwe.

Koko Uhoraho ni Imana itabera,

hahirwa abamwizera bose.

Igihe cy’agakiza

19 Yemwe baturage b’i Siyoni,

yemwe abatuye i Yeruzalemu,

ntimuzongera kurira bibaho.

Nimutabaza Uhoraho azabagirira impuhwe,

nabumva azahita abatabara.

20 Nyagasani azabanyuza mu mibabaro,

nyamara azabigisha ku mugaragaro,

namwe muzibonera umwigisha wanyu.

21 Nimuramuka muteshutse inzira muzumva ijwi ribabwira riti:

“Dore inzira nimube ari yo munyuramo.”

22 Ibigirwamana byanyu bitatse ifeza,

amashusho atatse izahabu,

nyamara muzayafata nk’ibihumanye,

muzayajugunya kure kuko azaba ahumanye.

Muzavuga muti: “Hoshi nimuve aha!”

23 Uhoraho azabaha imvura yo kumeza imbuto mwabibye,

ubutaka buzarumbuka mugire umusaruro mwinshi,

icyo gihe amatungo yanyu azarisha mu nzuri zagutse.

24 Ibimasa n’indogobe bihinga bizarya ibyatsi biryoshye kandi biteguwe neza.

25 Ku munsi w’ubwicanyi bukabije iminara yose izariduka,

amasōko azatoboka ku misozi no ku dusozi.

26 Kuri uwo munsi Uhoraho azapfuka ibikomere by’ubwoko bwe,

azomora ibisebe yabateje.

Ukwezi kuzamurika nk’izuba,

umucyo w’izuba uzikuba karindwi.

Uhoraho azahana Ashūru

27 Nguriya Uhoraho araje aturutse kure,

aje afite uburakari bugurumana,

imvugo ye yuzuye umujinya,

ijambo rye ni nk’umuriro ukongora.

28 Umwuka we umeze nk’uruzi rwuzuye rukarenga inkombe,

nguwo aje kujegeza amahanga ayateza ibyago,

aje kubayobya abajyane aho badashaka,

abajyane nk’ubashyize mu mugozi.

29 Icyo gihe muzaririmba nk’abari mu gitaramo cy’umunsi mukuru,

muzanezerwa nk’abayobowe n’ijwi ry’umwirongi bagiye mu Ngoro y’Uhoraho,

muzanezerwa nk’abagana Imana urutare rwa Isiraheli.

30 Uhoraho azumvikanisha ijwi rye riteye ubwoba,

azerekana ko abangukira guhana arakaye,

azabigaragariza mu mirabyo,

azabigaragariza mu mvura y’umugaru n’amahindu.

31 Abanyashūru bazaterwa ubwoba n’ijwi ry’Uhoraho,

igihano azabaha kizabakangaranya.

32 Uko Uhoraho azajya ahana Abanyashūru,

buri gihano kizajyana n’amajwi y’ingoma n’inanga,

Uhoraho ubwe azabarwanya.

33 Ahagenewe gutwikira Umwami wa Ashūru hateguwe kuva kera,

ni urwobo rurerure kandi rugari rwarunzwemo inkwi nyinshi,

umwuka ugurumana w’Uhoraho uzazikongeza,

zizaka nk’amazuku yo mu birunga.