Ezayi 31

Uhoraho azarinda Yeruzalemu

1 Bazabona ishyano abajya gutabaza mu Misiri,

biringira ubwinshi bw’amafarasi n’amagare y’intambara byaho.

Bishingikiriza imbaraga z’abarwanira ku mafarasi,

nyamara ntibita ku Muziranenge wa Isiraheli,

ntibatabaza Uhoraho.

2 Nyamara Uhoraho na we arashishoza,

ashobora guteza ibyago kandi ntiyivuguruze,

azahagurukira agatsiko k’abagizi ba nabi,

azahagurukira izo nkozi z’ibibi bitabaje.

3 Abanyamisiri ni abantu buntu si Imana,

amafarasi yabo na yo ni amatungo gusa.

Igihe Uhoraho azahana icyo gihugu kizarimbukana n’abagitabaza,

bose hamwe bazashiraho.

4 Uhoraho yarambwiye ati:

“Igihe intare cyangwa icyana cyayo byivugira ku muhigo,

nubwo abashumba benshi bahururizwa kuyirwanya,

ntizaterwa ubwoba n’induru yabo.

Bityo Uhoraho Nyiringabo azaza i Siyoni,

azarwanira kuri uwo musozi we.”

5 Uko ibisiga bitanda amababa yabyo,

ni ko Uhoraho Nyiringabo azarinda Yeruzalemu.

Azayirinda ayigoboke,

azayirokora ayikize.

6 Mwa Bisiraheli mwe, nimugarukire uwo mwagomeye bikabije.

7 Icyo gihe buri wese azajugunya ibigirwamana yacuze mu ifeza no mu izahabu.

8 Abanyashūru bazashirira ku nkota,

bazatsembwa n’inkota itari iy’abantu.

Abanyashūru bazahunga inkota,

abasore babo bazaba inkoreragahato.

9 Umwami wabo azagira ubwoba ahunge,

abagaba b’ingabo ze bazashya ubwoba bahunge urugamba.

Uko ni ko Uhoraho avuze,

we nyir’urumuri ruri i Siyoni, we nyir’itara riri i Yeruzalemu.