Ezayi 32

Umwami w’umugiraneza

1 Dore hazabaho umwami uzategekesha ubutungane,

hazabaho n’abatware bazategekesha ubutabera.

2 Buri wese azaba nk’ahantu hahungirwa umuyaga,

azaba nk’ahantu bugama umuyaga,

azaba nk’amazi atemba ku butaka bwumiranye,

azaba nk’igicucu cy’urutare runini mu butayu.

3 Amaso y’abareba azakomeza kureba,

amatwi y’abumva azumva kurushaho.

4 Abari ibihubutsi bazakorana ubushishozi,

abadidimangaga bazavuga neza.

5 Abapfapfa ntibazongera guhabwa icyubahiro,

ab’imburamumaro ntibazongera guhabwa agaciro.

6 Koko rero umupfapfa avuga iby’ubupfapfa,

ahora atekereza gukora ibibi,

akora ibidatunganye kandi agatuka Uhoraho,

ntagaburira abashonji,

ntaha icyo kunywa abishwe n’inyota.

7 Ab’imburamumaro barangwa n’ubugome,

bategura imigambi mibi yo kwicisha abakene,

barababeshyera bakabima uburenganzira bwabo.

8 Nyamara umunyamurava agira imigambi myiza,

yishingikiriza ku bikorwa byiza.

Imiburo ku bagore b’i Yeruzalemu

9 Yemwe bagore b’abadabagizi, nimuhaguruke muntege amatwi,

yemwe bakobwa badamaraye, nimunyumve.

10 Mwebwe abadamaraye, nyuma y’umwaka umwe muzaba muhagaritse umutima,

koko rero imizabibu yanyu izarumba nta cyo muzasarura.

11 Mwa badabagizi mwe, nimuhagarike umutima,

nimugire ubwoba mwebwe abadamaraye,

nimwiyambure imyambaro yanyu,

nimukenyere imyambaro igaragaza akababaro.

12 Nimwikomange mu gituza mubabaye,

nimuririre imirima yanyu yari myiza,

nimuririre n’imizabibu yanyu yarumbukaga.

13 Nimuririre igihugu cy’ubwoko bwanjye,

dore cyamezemo ibihuru by’amahwa,

nimuririre amazu yari abanejeje,

amazu yo mu mujyi wuje umunezero.

14 Koko ingoro y’umwami izahinduka amatongo,

umujyi wari utuwe uzahinduka ikidaturwa.

Agace ka Ofelin’umunara w’abarinzi bizahora ari amatongo,

indogobe zo mu gasozi zizahidagadurira,

amatungo na yo azahabona urwuri.

Ubutungane buzabyara amahoro

15 Igihe kimwe Uhoraho azadusenderezaho Mwuka we,

umurima utahingwaga uzarumbuka,

naho umurima wahingwaga uzahinduka ishyamba.

16 Ubutabera buzaganza mu mirima itahingwaga,

ubutungane na bwo buzaganza mu mirima yahingwaga.

17 Ubutungane buzabyara amahoro,

buzatera ituze n’umutekano iteka ryose.

18 Abantu banjye bazabaho mu mahoro,

bazaba mu mazu yuje umutekano,

bazaruhukira ahantu hatuje.

19 Nyamara ishyamba rizatsembwa n’amahindu,

umujyi na wo uzarimbuka.

20 Mwebwe rero murahirwa,

muzabiba imbuto iruhande rw’imigezi,

inka n’indogobe zanyu zizarisha nta nkomyi.