Ezayi 34

Uhoraho azacira urubanza amahanga yose

1 Bantu b’amahanga yose, nimwegere mwumve,

isi n’ibiyiriho byose nibitege amatwi,

isi n’ibiyimeraho byose nibyumve.

2 Uhoraho arakariye amahanga yose,

afitiye umujinya ingabo zayo zose.

Yagambiriye kubarimbura,

yabatanze ngo bicwe.

3 Imirambo yabo izajugunywa ku gasozi,

umunuko wayo uzakwira hose,

amaraso yabo azatemba ku misozi.

4 Inyenyeri zose zizashonga,

ikirere kizizingazinga nk’umuzingo w’igitabo,

inyenyeri zose zizahanantuka,

zizahanantuka nk’amababi y’umuzabibu cyangwa umutini.

5 Uhoraho aravuze ati: “Nateguye inkota yanjye mu ijuru,

dore iramanutse ihane Abedomu, abo nagambiriye kurimbura.”

6 Inkota y’Uhoraho yuzuyeho amaraso,

yahaze urugimbu n’amaraso by’intama n’ay’amasekurume y’ihene,

yahaze urugimbu rw’impyiko z’amapfizi y’intama.

Koko rero Uhoraho yatambye igitambo mu mujyi wa Bosira,

yatsembye abantu mu gihugu cya Edomu.

7 Imbogo n’inka n’ibimasa bizapfana na bo,

igihugu kizasendera amaraso,

ubutaka buzahaga urugimbu.

8 Koko ni igihe Uhoraho azakiza Siyoni,

ni umwaka wo guhōra abanzi bayo.

9 Imigezi yo muri Edomu izahinduka amahindure,

ubutaka bwaho buzahinduka amazuku,

icyo gihugu kizahinduka amahindure agurumana.

10 Ayo mahindure azahora agurumana ku manywa na nijoro,

umwotsi uzacumbeka ubudahwema,

hazahinduka ubutayu burundu,

nta muntu uzongera kuhanyura.

11 Igihugu kizaba indiri y’ibihunyira n’ibinyogote,

ibyanira n’ibikona bizahatura.

Uhoraho azarambura hejuru ya Edomu umugozi urimbura,

azayirimbura ihinduke umusaka.

12 Abatware ntibazongera kwimika umwami,

abari ibyegera bose bazashiraho.

13 Ingoro zabo zizameramo ibihuru n’amahwa,

inzu zabo ntamenwa zizameramo ibisura n’ibitovu,

hazahinduka isenga ry’imbwebwe na za mbuni.

14 Hazahinduka igikumba cy’inturo n’impyisi,

hazahinduka isibaniro ry’ibikōko,

ni ho Lilitiiruhukira.

15 Ni ho ibisiga bizarika ibyari byabyo,

ni ho bizatera amagi bikayararira,

ni ho inkongoro zizakoranira, buri gisiga na kigenzi cyacyo.

16 Nimushakashake mu gitabo cy’Uhoraho,

musome aya magambo:

“Nta na kimwe mu byaremwe kizabura,

nta na kimwe kizabura kigenzi cyacyo.”

Uhoraho ubwe ni we ubivuze,

Mwuka we ni we uzabikoranyiriza hamwe.

17 Uhoraho azaha umugabane buri nyamaswa,

azawuyiha akoresheje igipimo,

buri nyamaswa izawuhorana,

ni ho zizaba iteka ryose.