Ezayi 4

1 Icyo gihe abagore barindwi bazihambira ku mugabo umwe bamubwire bati: “Ibyokurya n’imyambaro tuzabyishakira, twemerere gusa tukwitirirwe bityo udukure mu isoni!”

Abarokotse b’i Yeruzalemu

2 Icyo gihe Uhoraho azameza umushibu uzaba ubwiza n’icyubahiro, n’imyaka izera mu gihugu izaba ishema n’ikuzo by’abarokotse bo muri Isiraheli.

3 Nuko rero abazaba basigaye i Siyoni, ari bo bazaba barokotse i Yeruzalemu bazitwa “abeguriwe Uhoraho”, bose bazandikwa kugira ngo babe i Yeruzalemu.

4 Nyagasani namara guhumanura abantu b’i Siyoni akoresheje urubanza n’umuriro utwika, agahanagura amaraso yamenwe muri Yeruzalemu,

5 ahantu hose ku musozi wa Siyoni no ku makoraniro yaho, azahatwikiriza igicu cy’umwotsi ku manywa, n’ibishashi by’umuriro nijoro. Ubwo ikuzo ry’Uhoraho rizatwikira umujyi wose,

6 ku manywa rizakingira abantu ubushyuhe, ribe ubwugamo mu mvura y’umugaru.