Nimuhumurize ubwoko bwanjye
1 Nimuhumurize ubwoko bwanjye,
nimubuhumurize ni ko Imana yanyu ivuze.
2 Nimubwirane ubugwaneza abantu b’i Yeruzalemu,
nimubamenyeshe ko agahato barimo karangiye,
ibicumuro byabo birababariwe,
Uhoraho yabahannye bihagije kubera ibyaha byabo.
3 Nimwumve ijwi ry’urangururira mu butayu ati:
“Nimutunganye inzira y’Uhoraho,
nimuringanirize Imana yacu inzira mu kidaturwa.
4 Imibande yose izigizwa hejuru,
imisozi yose n’udusozi bizitswa,
inzira zigoramye zizagororwa,
izasibye zizasiburwa.
5 Ikuzo ry’Uhoraho rizahishurwa,
abantu bose bazaribona.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.
6 Ndumva ijwi ry’uvuga ati:
“Ngaho tangaza ubutumwa.”
Ndamubaza nti: “Ni ubuhe butumwa ntangaza.”
Aransubiza ati: “Tangaza ibi:
‘Abantu bose bameze nk’ibyatsi,
ntibarama ni nk’indabyo zo ku gasozi.
7 Ibyatsi biruma, indabyo zikarabirana,
iyo Uhoraho abihushyeho birarabirana.
8 Koko rero abantu ni nk’ibyatsi,
ibyatsi biruma indabyo zikarabirana,
nyamara Ijambo ry’Imana yacu rihoraho.’ ”
Inkuru nziza ku batuye Siyoni
9 Abazanye inkuru nziza i Siyoni nimuzamuke umusozi muremure,
abazanye inkuru nziza i Yeruzalemu nimurangurure ijwi,
nimurangurure mushize ubwoba,
nimubwire abo mu mijyi y’u Buyuda muti:
“Imana yanyu iraje.”
10 Koko Nyagasani Uhoraho Nyir’imbaraga araje,
aje afite ububasha bwo gutegeka,
dore azanye n’abantu yacunguye.
11 Azaragira umukumbi we nk’umushumba,
azakoranya abantu be,
azababumbatira nk’abana b’intama,
azabayobora neza nk’intama zonsa.
Ubuhangange n’ubwenge by’Umugenga w’isi
12 Ni nde wapima inyanja akoresheje ikiganza?
Ni nde wapimisha ijuru ukuboko kwe?
Ni nde wapimisha icyibo ubutaka bwo ku isi?
Ni nde wapima imisozi n’udusozi ku minzani?
13 Ni nde wabasha gusobanukirwa Mwuka w’Uhoraho?
Ni nde wamugira inama akamwigisha?
14 Ni nde Uhoraho yagishije inama ngo asobanukirwe?
Ni nde wamwigishije imigenzereze itunganye?
Ni nde wamwigishije ubumenyi n’ubuhanga?
15 Amahanga ni ubusa imbere y’Uhoraho,
ni nk’igitonyanga cy’amazi kiguye mu ndobo,
ni nk’agakungugu kafashe ku minzani,
kuri we ibirwa ni nk’umukungugu.
16 Inyamaswa zo muri Libani ntizihagije gutambwa ho ibitambo,
ibiti by’amashyamba y’aho na byo ntibihagije gutwika ibitambo bimukwiye.
17 Amahanga yose ni ubusa imbere ye.
Koko kuri we amahanga yose ni ubusa nta cyo amaze.
Imana ntigereranywa
18 Imana mwayigereranya na nde?
Ni iki mwayigereranya na yo?
19 Mbese mwayigereranya n’ikigirwamana cyakozwe n’abantu?
Ese mwayigereranya n’ikigirwamana cyometsweho izahabu,
cyatatsweho imikufi y’ifeza?
20 Abakene bo ntibashobora kubona bene icyo kigirwamana,
bityo bahitamo igiti kitamungwa,
bagiha umubaji w’umuhanga,
akibabarizamo ikigirwamana kitajegejega.
21 Mbese ntimwari mubizi?
Ese ntabwo mwigeze mubyumva?
Ntimwabimenyeshejwe se kuva kera?
Ntimwigeze mumenya igihe isi yaremewe?
22 Uwo ni we uganje hejuru y’isi,
abona abayituye bameze nk’inzige.
Yabambye ijuru nk’umwenda munini,
yaribambye nk’ihema kugira ngo arituremo.
23 Abanyacyubahiro bo ku isi abagira ubusa busa,
abategetsi b’isi abagira imburamumaro.
24 Nubwo baba bakomeye ku butegetsi,
nubwo baba ari ibirangirire,
nubwo baba barashinze imizi,
Uhoraho abahuhaho bakarabirana,
serwakira ibagurukana nk’ibyatsi.
25 Umuziranenge arabaza ati:
“Ni nde mwangereranya na we?
Mbese hari uwo duhwanye?”
26 Nimwubure amaso murebe ku ijuru,
ni nde waremye ziriya nyenyeri?
Ni uwazishyize mu byiciro byazo akazita amazina.
Afite imbaraga nyinshi n’ububasha bukaze,
bityo nta nyenyeri n’imwe ishobora kuzimira.
Abanyantegenke bazasubizwa imbaraga
27 Mwa Bisiraheli bene Yakobo mwe, kuki muvuga muti:
“Uhoraho ntagenzura imigenzereze yacu,
Imana yacu ntishinzwe uburenganzira bwacu”?
28 Mbese ntimwari mubizi?
Ese ntabwo mwigeze mubyumva?
Uhoraho ni Imana iteka ryose,
ni we wahanze impera z’isi,
ntiyigera acika intege cyangwa ngo ananirwe,
ubuhanga bwe nta waburondora.
29 Asubiza umunyantegenke imbaraga,
akomeza unaniwe.
30 Abasore barananirwa bagacogora,
abagabo b’intwari na bo baradohoka.
31 Nyamara abiringira Uhoraho bazasubizwa imbaraga,
bazitera hejuru nka za kagoma ziguruka,
baziruka be kunanirwa,
bazagenda be kudohoka.