Ezayi 44

Uhoraho azasendereza Mwuka we ku Bisiraheli

1 Nimwumve rubyaro rwa Yakobo umugaragu wanjye,

nimwumve rubyaro rwa Isiraheli nitoranyirije.

2 Jyewe Uhoraho nabaremye kuva mukiri mu nda,

jyewe ugikomeza kubashyigikira ndavuze nti:

“Mwigira ubwoba rubyaro rwa Yakobo umugaragu wanjye,

mwigira ubwoba rubyaro rwa Isiraheli nitoranyirije.

3 Ngiye guha amazi abishwe n’inyota,

ngiye kuvubura inzūzi ku butaka bwumagaye,

ngiye gusendereza Mwuka wanjye ku bagukomokaho,

nzasendereza umugisha wanjye ku rubyaro rwawe.

4 Bazakura nk’ibyatsi bivomererwa,

bazakura nk’igiti cyo ku nkombe y’umugezi.

5 Umwe azavuga ati: ‘Ndi uw’Uhoraho’,

undi aziyita Yakobo,

undi na we aziyandika ku kuboko ati: ‘Ndi uw’Uhoraho’,

bityo baziyita Abisiraheli.”

6 Uhoraho Nyiringabo, umwami n’umucunguzi wa Isiraheli aravuga ati:

“Ni jye Ntangiriro nkaba n’Iherezo,

nta yindi mana yigeze ibaho.

7 Ni nde uhwanye nanjye?

Ngaho nabivuge abinsobanurire.

Nasobanure ibyabaye uhereye igihe naremaga abantu,

nabisobanure atubwire n’ibizaza.

8 Mwihinda umushyitsi kandi mwigira ubwoba,

none se ibi sinabibabwiye nkanabitangaza kuva kera?

Mbese si mwebwe bagabo bo kubihamya?

Hari indi mana yigeze kubaho itari jye?

Nta rundi Rutare rwigeze kubaho, nta rwo nzi.”

Ubujiji bw’abasenga ibigirwamana

9 Abakora amashusho y’ibigirwamana ni inkorabusa,

ibyo bigirwamana byabatwaye umutima,

nyamara nta cyo bimaze,

ababisenga ni impumyi n’injiji bazakorwa n’isoni.

10 Uwiremera imana akicurira ikigirwamana nta cyo bimumarira.

11 Ababiyoboka bose bazakorwa n’isoni,

ababikora ni abanyabukorikori basanzwe,

ngaho bose nibakorane bigaragaze,

nibahinde umushyitsi bakorwe n’ikimwaro.

12 Umucuzi w’icyuma aragikata akagicanira,

agicurisha inyundo akoresheje imbaraga,

nyamara iyo ashonje abura imbaraga,

iyo atabonye icyo anywa acika intege.

13 Umubāji w’amashusho abanza gupimisha umugozi,

ashushanya icyo ashaka akagikata,

akoresha ibyuma byabigenewe akagiha ishusho y’umuntu,

agiha ubwiza akagishyira mu nzu ye.

14 Umubāji atema isederi cyangwa isipure,

ashobora no guhitamo igiti kinini yateretse mu ishyamba,

atera na za pinusi imvura ikazikuza.

15 Akamaro k’ibyo biti ni ugucanwa,

umuntu arabicana agasusuruka,

abitekesha n’ibyokurya.

Nyamara abibāzamo imana akayisenga,

abibāzamo ikigirwamana akagipfukamira.

16 Igice kimwe cy’igiti agicanisha umuriro,

amakara yacyo ayakarangaho inyama zo kurya,

arazotsa akarya agahāga akota avuga ati:

“Mbega ngo ndasusuruka! Uyu ni umuriro koko.”

17 Igice gisigaye akibāzamo ishusho ikaba imana ye,

arayipfukamira akayisenga avuga ati:

“Uri imana yanjye nkiza.”

18 Bene abo bantu nta cyo bazi ntibanashishoza,

bameze nk’abahumye amaso ngo batabona,

binangiye imitima ngo batagira icyo bamenya.

19 Nta n’umwe ushishoza ngo avuge ati:

“Igice kimwe cy’igiti naragicanye,

amakara yacyo nyatekesha ibyokurya,

nayokejeho inyama ndazirya.

Igice gisigaye nakibājemo ikigirwamana,

mpfukamira icyo gice cy’igiti.”

20 Yishingikiriza ku bidafite umumaro,

ibitekerezo bye biramuyobya,

ntashobora kwigobotora ngo yibaze ati:

“Iki mfashe mu ntoki si amanjwe?”

Umuremyi w’isi ni we mugenga w’amateka

21 Uhoraho aravuga ati:

“Yemwe abakomoka kuri Yakobo, nimwibuke ibi ngibi:

mwa Bisiraheli mwe, nimuzirikane ko muri abagaragu banjye.

Bisiraheli, nabaremeye kumbera abagaragu sinzabibagirwa.

22 Ubwigomeke bwanyu nabuhanaguye nk’uko igicu kiyoyoka,

ibyaha byanyu narabihanaguye nk’igihu kiyoyotse,

nimungarukire jye wabacunguye.”

23 Koko rero Uhoraho ni we wabikoze.

Wa juru we, ririmbana umunezero,

ikuzimu na ho niharangurure,

imisozi n’ibiti byose by’ishyamba nibiririmbe.

Koko Uhoraho yacunguye abakomoka kuri Yakobo,

yagaragaje ikuzo rye mu Bisiraheli.

24 Uhoraho umucunguzi wawe wakuremye kuva ukiri mu nda aravuga ati:

“Ni jyewe Uhoraho waremye byose,

ni jye ubwanjye wahanitse ijuru,

ni jye ubwanjye wadanduye isi.

Ni nde wamfashije?

25 Mburizamo ibikorwa by’abahanurabinyoma,

abapfumu mbavugisha amahomvu,

abanyabwenge ndabavuguruza,

ubumenyi bwabo mbuhindura ubupfapfa.

26 Ijambo ry’umugaragu wanjye ndiha agaciro gakomeye,

nsohoza ibyo intumwa zanjye zihanura.

Mbwira Yeruzalemu nti: ‘Uzongera uturwe’,

mbwira imijyi y’u Buyuda nti: ‘Muzongera mwubakwe.’

Bityo amatongo yayo azasanwa.

27 Ntegeka inyanja nti: ‘Kama’,

inzūzi na zo nzazikamya.

28 Nabwiye Sirusi nti: ‘Uri umushumba unkorera.’

Azasohoza icyo nifuza cyose,

azategeka ati: ‘Yeruzalemu nisanwe,

Ingoro niyongere yubakwe.’ ”