Uhoraho atoranya Sirusi
1 Uhoraho abwiye Sirusi uwo yitoranyirije ati:
“Ndagushyigikiye kugira ngo utsinde amahanga agukikije,
unyage abami ubutegetsi bwabo,
ukingure amarembo y’imijyi ibe nyabagendwa.
2 Jyewe ubwanjye nzakugenda imbere,
nzaringaniza inzira uzanyuramo,
nzamenagura inzugi z’imiringa,
nzacagagura ibihindizo by’ibyuma.
3 Nzaguha ubukungu bwari buhishwe,
nzaguha ubukire buhishwe ahatazwi,
bityo uzamenya ko ndi Uhoraho,
ndi Imana ya Isiraheli.
4 Naraguhamagaye nguha icyubahiro utari unzi,
nabigiriye Yakobo umugaragu wanjye,
nabigiriye Isiraheli nitoranyirije.
5 Ni jye Uhoraho nta wundi ubaho,
nta yindi mana ibaho keretse jye,
nzagushyigikira nubwo utari unzi.
6 Iburasirazuba n’iburengerazuba bazabimenya,
bazamenya ko nta yindi mana uretse jye,
ni jye Uhoraho nta wundi ubaho.
7 Ni jye wahanze urumuri ndema n’umwijima,
ni jye utanga amahirwe ngateza n’amakuba,
ni jye ubwanjye Uhoraho ukora ibyo byose.
8 “Ibicu nibitonyange ibijojoba,
ijuru na ryo niritange ubutungane.
Isi nibumbuke agakiza gasagambe,
ubutungane na bwo nibushinge imizi.
Ni jye ubwanjye Uhoraho wabiremye.”
Ibumba n’umubumbyi
9 Azabona ishyano umuntu ugisha impaka Imana yamuremye,
azabona ishyano uwo muntu buntu wabumbwe mu ibumba!
Mbese ikibumbano cyabaza uwakibumbye kiti:
“Kuki wambumye utya?”
Icyo wabumbye cyakubaza kiti:
“Ufite bushobozi ki?”
10 Azabona ishyano umuntu utinyuka kubaza se ati: “Wambyariye iki?”
Azabona ishyano ubaza nyina ati: “Wambyariye iki?”
11 Uhoraho Umuremyi n’Umuziranenge wa Isiraheli arabaza ati:
“Kuki mumbaza ibyerekeye abana banjye n’ibihe bizaza?
Kuki muntegeka ibyo nzakora?
12 Ni jye waremye isi ndema n’abayituye,
nahanitse ijuru ntegeka n’inyenyeri.
13 Ni jye ubwanjye wagize Sirusi intungane,
nzaringaniza inzira azanyuramo.
Ni we uzasana umurwa wanjye wa Yeruzalemu,
ni we uzacyura abanjye bajyanywe ho iminyago,
azabikora nta kiguzi nta n’impano ahawe.”
Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
Uhoraho azakiza Abisiraheli
14 Uhoraho arabwira Abisiraheli ati:
“Ubukire bwa Misiri n’ubucuruzi bwa Kushi bizaba ibyanyu,
Abaseba ari bo bantu barebare bazaba abagaragu banyu,
bazabasanga babohesheje iminyururu,
bazabapfukamira bababwira bati:
‘Imana iri kumwe namwe,
ni yo Mana yonyine nta yindi ibaho.
15 Koko Imana y’Abisiraheli ikiza abantu bayo,
ni Imana itigaragaza.
16 Abakora amashusho y’ibigirwamana bazakorwa n’isoni,
abo bose bazakorwa n’ikimwaro.
17 Nyamara Abisiraheli bazakizwa n’Uhoraho,
azabaha agakiza gahoraho,
ntibazakorwa n’isoni cyangwa ikimwaro iteka ryose.’ ”
Agakiza karagaragajwe
18 Uhoraho aravuga ati:
“Ni jye Mana yaremye ijuru,
nahanze isi ndayishimangira,
sinayiremeye kuba ikidaturwa,
ahubwo nayiremeye guturwa n’abantu.
Ni jye Uhoraho, nta yindi mana ibaho.
19 Sinavugiye mu bwihisho ahatagaragara,
sinigeze mbwira urubyaro rwa Yakobo nti:
‘Nimunshakashakire aho ntari.’
Jyewe Uhoraho mvuga ukuri, ntangaza ibitunganye.”
Ibigirwamana by’i Babiloni ni imburamumaro
20 Uhoraho aravuga ati:
“Mwebwe abacitse ku icumu bo mu mahanga nimuze,
nimuze mukoranire hamwe.
Abagendana amashusho abājwe ni injiji,
abasenga imana zidashobora kubakiza na bo ni uko.
21 Ngaho nimutangaze ibigiye kuba mubyerekane,
nimubyunguraneho ibitekerezo.
Ni nde wavuze ibi kuva kera?
Ese ni nde wabihishuye guhera kera kose?
Mbese si jyewe Uhoraho wabivuze?
Ese uretse jye hari indi mana ibaho?
Ni jye jyenyine Mana nziranenge n’umukiza,
ni jye Mana nta yindi ibaho.
22 Yemwe bantu bari ku mpera z’isi, nimwihane mukizwe,
ni jye Mana nta yindi ibaho.
23 Jyewe ubwanjye ndarahiye,
navuze ibitunganye,
ijambo navuze ntirizahinduka.
Buri muntu azampfukamira,
buri wese azarahira ko azambera intungane.
24 Bazamvugaho bati:
‘Uhoraho wenyine ni we uduha gukomera no kuba intungane.’
Abari barandakariye bose bazangarukira,
bazangarukira bakozwe n’isoni.
25 Nyamara urubyaro rwose rwa Isiraheli ruzaba intungane,
ruzishima rubikesha Uhoraho.”