Ezayi 46

1 Ikigirwamana Beli gicitse intege,

ikigirwamana Nebo na cyo kigiye guhirima,

amashusho yabyo ahetswe n’inyamaswa zikorera imizigo,

dore imizigo mwikoreraga zirayihetse yazinanije.

2 Inyamaswa ngizo zirasukuma zigiye gutemba,

ntizigishoboye kuramira amashusho zihetse,

ubwazo na zo zijyanywe ho iminyago.

3 Nimunyumve rubyaro rwa Yakobo,

nimunyumve mwese rubyaro rwa Isiraheli rwarokotse.

Ni jye wababyaye,

nabitayeho guhera mukivuka,

4 nzakomeza kubitaho kugeza mu busaza bwanyu,

nzabashyigikira kugeza imvi zibaye uruyenzi.

Narabaremye nzabitaho,

nzabashyigikira mbarokore.

5 None se mwangereranya na nde?

Ni nde umeze nkanjye mwangereranya na we?

6 Abantu bazana izahabu n’ifeza byabo,

babipima ku minzani bakabiha umucuzi,

bityo abacuriramo ikigirwamana bakagipfukamira bakagisenga.

7 Bagishyira ku ntugu bakagiheka,

bagishyira mu mwanya wakigenewe,

kiguma aho ntikive aho kiri.

Baragisenga ntigisubize,

ntigishobora gukiza uri mu makuba.

Agakiza karegereje

8 Mwa bahemu mwe, nimwibuke ibi,

nimubizirikane mubitekerezeho.

9 Nimwibuke ibyabaye kera,

ni jye Mana nta yindi ibaho,

ni jye Mana ntawe twagereranywa.

10 Kuva mu ntangiriro navuze ibizaba,

kuva kera kose navuze ibitarakorwa.

Naravuze nti: “Umugambi wanjye nzawusohoza,

ibyo nshaka byose nzabikora.”

11 Ndahamagaza igisiga kive iburasirazuba,

ni cyo muntu uvuye mu gihugu cya kure,

ni we uzasohoza umugambi wanjye.

Ibyo navuze ni byo bizakorwa,

ibyo nagambiriye ni byo nzakora.

12 Nimunyumve bantu binangiye,

nimunyumve mwe abirengagiza ubutungane.

13 Dore ubutungane bwanjye ndabubegereje,

agakiza kanjye ntikari kure.

Nzarokora umujyi wa Siyoni,

Abisiraheli nzabahesha ikuzo.