Babiloni icishwa bugufi
1 Uhoraho aravuga ati:
“Mwa baturage b’i Babiloni mwe, nimwicishe bugufi mwicare hasi.
Mwa Banyababiloniya mwe, nimuve ku ntebe za cyami,
ntimuzongera kwitwa ihogoza cyangwa akataraboneka.
2 Nimufate urusyo n’ingasire musye,
nimwitwikurure mu maso,
nimucebure mwambuke imigezi.
3 Abantu bazababona mwambaye ubusa,
bazababona mwicishije bugufi mwakozwe n’isoni,
koko rero nzihōrera, ntawe nzababarira.”
4 Izina ry’Umucunguzi wacu ni Uhoraho Nyiringabo,
ni we Muziranenge wa Isiraheli.
5 Uhoraho aravuga ati:
“Mwa baturage b’i Babiloni mwe,
nimwicare mwumirwe mwibere mu mwijima,
koko rero Babiloni ntizongera kwitwa umwamikazi w’amahanga.
6 Narakariye ubwoko bwanjye,
nasuzuguje abantu banjye,
Babiloni we, narabakurekeye ubagenza uko ushaka.
Nyamara wabategetse utabababarira,
abasaza wabikoreje imizigo iremereye.
7 Waribwiye uti: ‘Nzahora ndi umwamikazi’,
nyamara ntiwabizirikanye,
ntiwatekereje uko bizamera.
8 Wa mukunzi w’iraha we, tega amatwi,
wowe wicaye udamaraye,
wowe wibwira uti: ‘Ni jye jyenyine ntawe duhwanye,
sinshobora gupfakara cyangwa gupfusha.’
9 Nyamara mu gihe gito ibi byombi bizakugwa gitumo,
uzapfusha abana bawe mu munsi umwe,
uzaba umupfakazi,
bizakugeraho nubwo ufite amarozi akaze.
10 “Wiringiye ubugome bwawe,
uravuga uti: ‘Ntawe undeba.’
Ubwenge n’ubumenyi byawe byarakuyobeje,
koko waribwiye uti: ‘Ni jye jyenyine ntawe duhwanye.’
11 Nyamara ibyago utabasha kwikuramo bizakugeraho,
amakuba adasanzwe azakugariza we kuyigobotora,
ishyano utigeze ubona rizakugwa gitumo.
12 Ngaho komeza amarozi yawe,
komeza wishingikirize ku bwinshi bwayo.
Wayakoresheje guhera mu buto bwawe,
wibwiraga ko hari icyo azakungura,
wibwiraga ko azatera abanzi bawe ubwoba.
13 Urirushya ugisha inama abapfumu,
ngaho nibaze bagukize.
Abigabanya ijuru bakaraguza inyenyeri,
abo bihaye guhanura ibizaba buri kwezi nibakubwire ibizakubaho.
14 Dore bameze nk’ibyatsi umuriro uzabakongora,
ntibazashobora kwikiza ibirimi byawo,
ibyo birimi bizaba bikaze cyane,
uzaba ari umuriro utegerwa.
15 Uko ni ko abo wishingikirijeho bazakugenza,
abo mwafatanyije guhera mu buto bwawe bose bazagusiga babuyere,
nta n’umwe uzagukiza.”