Uhoraho atangaje ibikorwa bishya
1 Uhoraho aravuga ati:
“Mwa rubyaro rwa Yakobo mwe mwitirirwa izina rya Isiraheli,
mwe abakomoka kuri Yuda murahira izina ry’Uhoraho,
mwe mwitabaza Imana ya Isiraheli mutabikuye ku mutima.
2 Mwe mwiyita abo mu Murwa weguriwe Imana,
mwe mwishingikiriza ku Mana ya Isiraheli Uhoraho Nyiringabo,
nimutege amatwi.
3 Ibyabaye nabitangaje kera,
narabitangaje biramenyekana,
mperako ndabikora bibaho.
4 Nari nzi ko mwinangiye,
nari nzi ko mushinga amajosi agakomera nk’icyuma,
nari nzi ko uruhanga rwanyu rukomeye nk’umuringa.
5 Ibi nabibamenyesheje kuva kera,
nabibamenyesheje bitaraba.
Nabibamenyesheje bitaraba kugira ngo mutavuga muti:
‘Byakozwe n’ibigirwamana byanjye byabājwe mu biti,
byagenwe n’ibigirwamana byanjye byacuzwe mu cyuma.’
6 Ibyo navuze mwarabyumvise ubu birasohojwe.
None se mwe ntimushobora kubyemera?
Guhera ubu ngiye kubabwira ibikorwa bishya,
ngiye kubabwira ibyari bihishwe mutigeze mumenya.
7 Si ibya kera ni bwo bikiremwa,
kugeza uyu munsi ntimwari mwarabyumvise,
bityo ntimubasha kuvuga muti: ‘Twari tubizi.’
8 Ntimwigeze mubyumva,
ntimwigeze mubimenya,
amatwi yanyu yari yarazibye kuva kera,
nzi ko muri abagambanyi n’abagome kuva mukivuka.
9 Nyamara kubera ko ndi Imana sinkirakara,
kubera icyubahiro cyanjye sinkibarakariye,
sinkibarakariye kugira ngo ntabarimbura.
10 Dore nabagerageje nk’usuzuma ifeza,
nabagerageresheje umubabaro ukaze ariko ntimuratungana.
11 Ibyo nabikoreye kwihesha icyubahiro,
sinareka izina ryanjye ngo riteshwe agaciro,
ikuzo ryanjye sinzariha undi.”
Umuntu uzasohoza umugambi w’Uhoraho
12 Uhoraho aravuze ati:
“Mwa rubyaro rwa Yakobo mwe, nimuntege amatwi,
mwa Bisiraheli mwe, ni jye wabahamagaye nimunyumve,
ni jye Ntangiriro nkaba n’Iherezo.
13 Ni jye wahanze isi,
ni jye ubwanjye wahanitse ijuru,
naravuze byombi bibaho.
14 Nimukoranire hamwe mwese muntege amatwi.
Ni nde muri mwe wahishuye ibyo?
Uwo natoranyijeni we uzasohoza umugambi wanjye,
azarwanya Babiloniya n’ingabo zayo z’Abanyababiloniya.
15 Koko ni jye ubwanjye wabivuze, ni jye wamuhamagaye,
ni jye wategetse ko aza, umurimo we uzatungana.
16 Nimunyegere mwumve ibyo mbabwira,
kuva mu ntangiriro navugiye ahagaragara,
kuva ibyo bibaye ndiho.”
None rero Nyagasani Uhoraho yanyohereje,
yansendereje Mwuka we.
Umugambi Uhoraho afitiye abantu be
17 Uhoraho Umuziranenge wa Isiraheli n’Umucunguzi wanyu aravuga ati:
“Ni jye Uhoraho Imana yanyu,
ni jye ubigisha ibibagirira akamaro,
ni jye ubayobora mu nzira munyuramo.
18 Iyo mujya kwita ku mabwiriza yanjye mwari kugira amahoro,
mwari kugira amahoro asesuye nk’uruzi rusendereye,
ubutungane bwanyu bwari kumera nk’umuhengeri wo mu nyanja.
19 Urubyaro rwanyu rwari kuba rwinshi nk’umusenyi,
ababakomokaho bari kuba benshi nk’umucanga,
sinari kubibagirwa.”
Nimuve muri Babiloniya
20 Nimuve muri Babiloni muhunge Abanyababiloniya,
nimurangurure amajwi y’ibyishimo mubyamamaze,
nimubisakāze kugera ku mpera z’isi muvuga muti
“Uhoraho yacunguye Abisiraheli abagaragu be.
21 Yabayoboye mu butayu ntibicwa n’inyota,
yabavuburiye amazi mu rutare,
yasatuye urutare amazi aradudubiza,
22 nyamara abagome ntibateze kugira amahoro.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.