Imizabibu y’Uhoraho
1 Reka ndirimbire uwo nkunda indirimbo y’imizabibuye.
Uwo nkunda yari afite imizabibu,
yatewe ku gasozi karumbuka.
2 Uwo nkunda yahinze umurima awukuramo amabuye,
yawuteyemo imizabibu y’indobanure,
yubatsemo umunara w’abarinzi,
yacukuyemo n’urwengero.
Iyo mizabibu yari ayitegerejeho imbuto nziza,
nyamara yera imbuto mbi.
3 None rero baturage b’i Yeruzalemu n’ab’i Buyuda,
ngaho nimunkiranure n’imizabibu yanjye.
4 Icyo nari nkwiye gukorera imizabibu yanjye ntakoze ni iki?
Nari nizeye gusarura imbuto nziza,
ni kuki yezeho ibihuhwe?
5 Reka mbabwire ibyo ngiye gukorera imizabibu yanjye:
ngiye gusenya uruzitiro ruyikikije,
maze amatungo aze ayone.
Nzasenya urukuta ruyizitiye,
abahisi n’abagenzi bazayiribata.
6 Nzayireka yangirike,
ntizicirwa cyangwa ngo ihingirwe,
izameramo imifatangwe n’andi mahwa.
Nzabuza ibicu kureta ngo biyigusheho imvura.
7 Umurima w’imizabibu w’Uhoraho Nyiringabo ni Abisiraheli,
ubwo busitani yakundaga ni abaturage b’u Buyuda.
Yari abategerejeho ubutabera, nyamara babaye abicanyi,
yari abategerejeho ubutungane, nyamara bateje umuborogo ahantu hose.
Imiburo ku Bisiraheli
8 Bazabona ishyano abagereka amazu ku yandi,
bazabona ishyano abirundaho amasambu,
bazabona ishyano abikubira ahantu hose igihugu bakagitura bonyine.
9 Numvise Uhoraho Nyiringabo arahira ati:
“Koko rero aya mazu yose manini azasenyuka,
aya mazu meza cyane ntazagira abayaturamo.
10 Hegitari icumi z’imizabibu zizavamo gusa litiro mirongo itanu za divayi,
ibiro ijana by’imbuto zibibwe zizēra ibiro icumi gusa.”
11 Bazabona ishyano abazinduka biruka ku nzoga,
bazabona ishyano abageza mu gicuku bakinywa divayi.
12 Banywa bacuranga inanga nyamuduri n’inanga y’indoha,
banywa bavuza n’ingoma n’imyirongi,
nyamara ntibita ku byo Uhoraho akora,
ibyo akora ntibabibona.
Ibihano bitegereje Abisiraheli
13 Dore ubwoko bwanjye bugiye kujyanwa ho iminyago,
bugiye kujyanwa kubera ko butashishoje,
intwari zo muri bo zizicwa n’inzara,
naho rubanda ruzicwa n’inyota.
14 Ikuzimu harasamye cyane,
koko harasāmye bikabije,
urwasaya rwaho ntirugira urugero.
Abanyacyubahiro na rubanda bazakugwamo,
bazashiriramo bakibereye mu birori.
15 Abantu bose bazacishwa bugufi bakorwe n’isoni,
abarebana ubwirasi bazakorwa n’ikimwaro.
16 Uhoraho Nyiringabo azubahirizwa kubera ubutabera bwe,
Imana izagaragaza ko ari inziranenge,
bizagaragazwa n’ubutungane bwayo.
17 Intama zizarisha nk’iziri mu rwuri rwazo,
abanyamahanga bazarya ibyo mu matongo y’abakire.
Indi miburo ku Bisiraheli
18 Bazabona ishyano abikururiraho ibicumuro,
bikururiraho ibyaha nk’abakurura itungo ku kiziriko.
19 Koko rero hari abavuga bati:
“Uhoraho natebuke yihutishe ibikorwa bye tubibone,
Umuziranenge wa Isiraheli nasohoze umugambi we tuwumenye.”
20 Bazabona ishyano abafata ikibi nk’icyiza,
bazabona ishyano abafata icyiza nk’ikibi.
Bazabona ishyano abakunda umwijima bakanga umucyo,
bazabona ishyano abanga umucyo bagakunda umwijima.
Bazabona ishyano abafata ikibishye nk’ikiryohera,
bazabona ishyano abafata ikiryohera nk’ikibishye.
21 Bazabona ishyano abiyita abanyabwenge,
bazabona ishyano abibwira ko ari abahanga.
22 Bazabona ishyano abahanga bo kunywa divayi,
bazabona ishyano abavanga inzoga zikaze.
23 Barya ruswa bakarengera inkozi z’ibibi,
intungane bazima uburenganzira bwazo.
24 Nk’uko umuriro utwika ibyatsi byumye,
nk’uko ikirimi cy’umuriro gitwika ibikenyeri,
ni ko na bo bazabora nk’igiti gihereye mu mizi,
urubyaro rwabo ruzatumuka nk’umukungugu.
Koko rero basuzuguye Amategeko y’Uhoraho Nyiringabo,
bahinyuye Ijambo ry’Umuziranenge wa Isiraheli.
Uburakari bw’Uhoraho
25 Bityo Uhoraho arakariye cyane ubwoko bwe,
ahagurukiye kubahana.
Imisozi irahinda umushyitsi,
imirambo yabo ni nk’imyanda iri mu mayira,
nyamara nubwo bimeze bityo, uburakari bwe ntibucogora,
yiyemeje kubahana.
26 Uhoraho ahamagaje ingabo z’amahanga ya kure,
azitabaje ziva ku mpera z’isi,
dore ngabo baje bihuta cyane.
27 Nta n’umwe muri zo unanirwa ngo acike intege,
nta n’umwe muri zo uhondobera ngo asinzire,
imikandara yabo ntiyigera idohoka,
nta n’udushumi tw’inkweto zabo ducika.
28 Imyambi yabo iratyaye,
imiheto yabo yose irarēze.
Ibinono by’amafarasi yabo bikomeye nk’amabuye,
ibiziga by’amagare yabo byihuta nka serwakira.
29 Urusaku rwabo ni nk’umutontomo w’intare,
baratontoma nk’ibyana by’intare bikurikiye umuhigo.
30 Icyo gihe bazatontomera Isiraheli nk’inyanja yoroma,
uzareba icyo gihugu azakibonamo umwijima n’umubabaro,
bityo umucyo uzijima kubera ibicu.