Agakiza kazahoraho
1 Uhoraho aravuze ati:
“Nimunyumve mwe abaharanira ubutungane,
nimuntege amatwi mwe abanshakashaka, jyewe Uhoraho.
Nimuzirikane urutaremukomokaho,
nimuzirikane inganzo mwakuwemo.
2 Nimwibuke sokuruza Aburahamu,
nimwibuke Sara wababyaye.
Igihe nahamagaraga Aburahamu yari incike,
namuhaye umugisha muha kororoka.”
3 Koko Uhoraho azahumuriza Siyoni,
azagirira impuhwe abatuye mu matongo yaho.
Ubutayu bwaho azabuhindura nka Edeni,
ahari agasi hazaba nk’ubusitani bw’Uhoraho.
Umunezero n’ibyishimo bizaba muri Siyoni,
hazabaho indirimbo zo gusingiza no gushimira Uhoraho.
4 Uhoraho aravuze ati:
“Bantu banjye nimunyumve,
bwoko bwanjye nimuntege amatwi.
Nzashyiraho amategeko,
ubutabera bwanjye buzaba urumuri rwo kumurikira amahanga.
5 Dore ubutungane bwanjye buregereje,
agakiza kanjye kari bugufi.
Nzasesekaza ubutabera mu mahanga,
abaturage b’ibihugu bya kure bazantegereza,
bazantegerezanya ibyiringiro.
6 Nimwubure amaso murebe ku ijuru,
nimurebe no ku isi.
Ijuru rizayoyoka nk’umwotsi,
isi izasaza nk’umwambaro,
abayituye bazapfa nk’isazi.
Nyamara agakiza kanjye kazahoraho iteka,
ubutungane bwanjye buzahoraho.
7 “Nimunyumve mwe abazi ubutungane,
nimunyumve mwe abazirikana amategeko yanjye,
mwitinya ababakwena,
mwiterwa ubwoba n’ibitutsi byabo.
8 Koko rero umuswa uzabarya nk’umwambaro,
inzukira zizabamunga nk’umwambaro w’ubwoya,
nyamara ubutungane bwanjye buzahoraho iteka,
agakiza kanjye kazahoraho iteka.”
Ugutabaza Uhoraho
9 Uhoraho, igaragaze udutabare,
koresha imbaraga zawe udukize,
zikoreshe nk’uko wabigenzaga kera.
Ni wowe wishe Rahabecya gikōko nyamunini cyo mu nyanja.
10 Ni wowe wakamije inyanja,
ni wowe wakamije amazi magari.
Ni wowe waciye inzira mu nyanja,
warayiciye abacunguwe barambuka.
11 Abo wacunguye bazatahuka,
bazagaruka i Siyoni baririmba,
bazasābwa n’umunezero iteka,
bazagira ibyishimo byinshi,
umubabaro no gusuhuza umutima bizayoyoka.
12 Uhoraho aravuze ati: “Ni jye uguhumuriza.
Ni kuki utinya umuntu buntu?
Kuki utinya abantu bameze nk’icyatsi gusa?
13 Mbese wibagiwe Uhoraho wakuremye?
Ese wibagiwe uwahanitse ijuru agahanga n’isi?
Kuki ukomeza guterwa ubwoba n’abagukandamiza?
Kuki utinya abiteguye kukurimbura?
Mbese uburakari bw’abagukandamiza buri he?
14 Abafunzwe bagiye gufungurwa,
ntibazapfira muri gereza,
ntibazongera kubura ibyokurya.
15 Ndi Uhoraho Imana yawe,
ni jye utuma imihengeri ihorera mu nyanja,
izina ryanjye ni Uhoraho Nyiringabo.
16 Nakubwiye ibyo uvuga,
nakurindishije ububasha bwanjye.
Ni jye wahanitse ijuru,
ni jye wahanze isi,
ni jye wabwiye ab’i Siyoni nti: ‘Muri abantu banjye.’ ”
Kuzahuka kwa Yeruzalemu
17 Yeruzalemu we, kanguka,
kanguka uzahuke uhagarare kigabo.
Uhoraho yakunywesheje igikombe cy’uburakari bwe,
warakinyoye urakirangūza maze uradandabirana.
18 Mu bana bawe ntawe ubasha kuyobora,
nta n’umwe ubasha kubatera inkunga.
19 Wibasiwe n’ibyago binyuranye,
ni byo gusenywa no kurimburwa,
ni byo ntambara n’inzara.
Ni nde wakugirira imbabazi, ni nde waguhumuriza?
20 Abana bawe barasambagurika,
barambaraye mu mayira hose,
bameze nk’impongo zafashwe mu mutego,
bazize uburakari bw’Uhoraho,
bagezweho n’igihano cy’Imana yawe.
21 Tega amatwi wa munyabyago we,
wa musinzi we utasindishijwe na divayi.
22 Nyagasani Uhoraho ukurengera aravuga ati:
“Nakuyeho igikombe cy’uburakari cyagusindishaga,
ntuzongera kunywa ku gikombe cy’uburakari bwanjye.
23 Icyo gikombe nzakinywesha abagukandamizaga,
abakubwiraga bati: ‘Ryama tukuribate.’
Koko rero umugongo wawe wahindutse nk’ubutaka,
wahindutse nk’inzira nyabagendwa.”