Ezayi 52

Yeruzalemu izagarura ubuyanja

1 Siyoni we, kanguka, kangukana imbaraga.

Yeruzalemu murwa w’Imana, ambara umwambaro w’ikuzo.

Abanyamahanga n’abahumanye ntibazongera kukwinjiramo.

2 Yeruzalemu ihungure umukungugu,

va mu cyunamo usubire mu mwanya wawe.

Siyoni wagizwe imbohe,

ibohore ingoyi ziri ku ijosi ryawe.

3 Koko rero Uhoraho aravuze ati: “Mwagizwe inkoreragahato nta kiguzi, none muzacungurwa nta kiguzi.”

4 Nyagasani Uhoraho yungamo ati: “Kera abantu banjye bagiye gutura mu Misiri, hanyuma Abanyashūru barabakandamiza.

5 None se ubu nungutse iki? Abantu banjye batwawe nta kiguzi bakandamizwa na ba shebuja, bituma izina ryanjye ritukwa buri gihe.

6 Kubera ibyo abantu banjye bazamenya izina ryanjye, uwo munsi bazamenya ko ari jye wabivuze. Koko kandi ni jyewe!”

Uhoraho agaruka i Yeruzalemu

7 Mbega ukuntu ari byiza kubona ku misozi uzanye inkuru nziza!

Dore azanye inkuru nziza y’amahoro,

azanye inkuru nziza y’umunezero,

azanye inkuru nziza y’agakiza.

Atangarije Siyoni ati: “Imana yawe iraganje.”

8 Umva amajwi y’abarinzi bawe,

barangururiye amajwi icyarimwe bishimye.

Koko rero biboneye Uhoraho agarutse i Siyoni.

9 Nimurangururire icyarimwe amajwi y’ibyishimo,

mwa matongo y’i Yeruzalemu mwe, nimurangurure.

Koko Uhoraho ahumurije abantu be, arokoye Yeruzalemu.

10 Uhoraho agaragarije amahanga yose ububasha bwe buzira inenge,

isi yose izabona agakiza k’Imana yacu.

Nimuve muri Babiloniya

11 Nimuhunge, muhunge muve muri Babiloniya,

ntimugire ikintu cyose gihumanye mukoraho,

nimwihumanure mwebwe mushinzwe gutwara ibikoresho by’Uhoraho.

12 Noneho ntimuzavayo hutihuti,

ntimuzagenda nk’abahunga,

koko Uhoraho azabarangaza imbere,

Imana ya Isiraheli izabashorera.

Umugaragu w’Uhoraho

13 Uhoraho aravuze ati:

“Umugaragu wanjye azagira ishya n’ihirwe,

azashyirwa hejuru akuzwe, ahabwe icyubahiro gikomeye.

14 Abantu benshi baramubonye barakangarana,

isura ye yari yarangiritse,

yari yarangiritse atagisa n’abantu.

15 Nyamara amahanga menshi azamutangarira,

abami bo bazaruca barumire.

Ibyo batigeze babwirwa bazabibona,

ibyo batigeze bumva bazabisobanukirwa.”