Ezayi 53

1 Ni nde wemeye ibyo yatwumvanye?

Ni nde wahishuriwe ububasha bw’Uhoraho?

2 Uwo mugaragu yakuriye imbere y’Uhoraho nk’urugemwe,

yari ameze nk’urugemwe rwameze mu butaka bwumiranye.

Nta buranga cyangwa igikundiro yari afite byo kutureshya,

nta bwiza yari afite byatuma tumurangamira.

3 Yarasuzugurwaga akangwa n’abantu,

yahoranaga umubabaro n’agahinda,

yari umuntu abandi batifuzaga kureba,

yarasuzuguwe tumubona nk’imburamumaro.

4 Yarababajwe kubera ububi bwacu,

yashenguwe n’imibabaro yari itugenewe.

Nyamara twamubonaga nk’uwahanwe n’Imana,

twamubonaga nk’uwibasiwe na yo agacishwa bugufi.

5 Yarakomerekejwe kubera ubwigomeke bwacu,

yarababajwe kubera ibicumuro byacu.

Igihano twari tugenewe ni cyo yahanwe,

ibikomere bye ni byo dukesha agakiza.

6 Twese twabuyeraga nk’intama zazimiye,

buri wese yanyuraga mu nzira yishakiye,

Uhoraho yamugeretseho ibicumuro byacu twese.

7 Yagiriwe nabi yicisha bugufi,

ntiyigeze abumbura umunwa,

yabaye nk’umwana w’intama bajyanye mu ibagiro,

yabaye nk’intama iceceka bayikemura ubwoya.

Koko ntiyigeze abumbura umunwa.

8 Yafashwe ku gahato acirwa urubanza.

Ni nde uzamenyekanisha urubyaro rwe?

Koko yakuwe ku isi,

yishwe ahorwa ibicumuro by’abantu banjye.

9 Yashyinguwe hamwe n’abagizi ba nabi,

yashyinguwe hamwe n’abakungu,

nyamara we nta cyaha yigeze akora,

nta n’iby’uburiganya yigeze avuga.

10 Uhoraho yemeye ko ashenjagurwa n’imibabaro,

yitanze ho impongano y’ibyaha,

bityo umugaragu w’Imana azororoka arame,

ni we uzasohoza umugambi w’Uhoraho.

11 Uhoraho aravuze ati:

“Umugaragu wanjye namara kubabazwa azanezerwa,

azishimira imbuto z’umubabaro we.

Umugaragu wanjye w’intungane azakoresha ubumenyi,

azabukoresha atume benshi baba intungane,

azigerekaho ibicumuro byabo.

12 Nzamuha umwanya ukomeye mu banyacyubahiro,

azagabana iminyago n’abanyamaboko.

Koko we ubwe yaritanze yigabiza urupfu,

yashyizwe mu mubare w’abagome,

yigeretseho ibyaha by’abantu benshi,

yasabiye imbabazi abagome.”