Yeruzalemu ntikiri intabwa
1 Uhoraho aravuga ati:
“Yeruzalemu we, ishime!
Wari umeze nk’umugore w’ingumba,
wari nk’umugore utigeze abyara.
None ishime urangurure ijwi, wowe utigeze uribwa n’ibise!
Koko umugore w’intabwa azagira abana benshi,
azagira abana kuruta uw’inkundwakazi.
2 Ngaho agūra ihema utuyemo,
ryagūre ribe rigari,
wikwita ku byo uzaritangaho,
rega imigozi y’ihema ryawe,
shimangira imambo zaryo.
3 Dore ugiye kwagūka impande zose,
abana bawe bazigarurira amahanga,
imijyi yari amatongo izongera iturwe.
4 Humura ntuzongera gukorwa n’isoni,
wicika intege kuko utazongera gusuzugurwa.
Uzibagirwa ikimwaro cyo mu bukumi bwawe,
ntuzongera kwibuka umugayo wo mu bupfakazi bwawe.
5 Uwakuremye azaba nk’aho ari umugabo wawe,
izina rye ni Uhoraho Nyiringabo.
Umuziranenge wa Isiraheli ni we Mucunguzi wawe,
ni we Mana igenga isi yose.
6 Uhoraho azakugarura nk’umugore w’intabwa washavuye,
azakugarura nk’umugore wabaye intabwa akiri inkumi.
Uko ni ko Imana yawe ivuze.
7 Nabaye nkuretse mu gihe gito,
nyamara nkugiriye imbabazi ngiye kukugarura.
8 Narakurakariye nkwima amaso igihe gito,
nyamara ku bw’urukundo rudashira nzakubabarira.
Uko ni ko Uhoraho Umucunguzi wawe avuze.
9 Nzabigenza nk’uko nakoze mu gihe cya Nowa,
narahiye ko ntazongera kurimbuza isi umwuzure,
none ndahiye ko ntazongera kukurakarira no kugutonganya.
10 Imisozi ishobora kuvaho,
udusozi dushobora kuvanwaho,
nyamara urukundo rwanjye ntiruzashira,
Isezerano ryanjye ry’amahoro ntirizakurwaho.
Uko ni ko Uhoraho ukugirira impuhwe avuze.”
Yeruzalemu nshya
11 Uhoraho aravuga ati:
“Yeruzalemu we, warababajwe,
wagiriwe nabi ntihagira uguhumuriza.
Ngiye kukubaka bundi bushya n’amabuye y’agaciro,
imfatiro zawe nzazubakisha amabuye ya safiri.
12 Hejuru y’inkuta zawe nzahataka amabuye arimbishijwe,
hejuru y’imiryango yawe nzahataka amabuye abengerana,
inkuta zawe nzazizengurutsa amabuye y’agaciro.
13 Abana bawe bose bazaba abigishwab’Uhoraho,
bazagira amahoro asesuye.
14 Uzakomera ubikesha ubutungane,
ntuzongera gukandamizwa kandi nta cyo uzatinya,
iterabwoba ntirizakugeraho.
15 Nihagira ugutera si jye bizaba biturutseho,
nyamara uzagutera wese azagwa imbere yawe.
16 Dore ni jye waremye umucuzi,
ni we ucana umuriro agacura intwaro,
ni jye kandi waremye umurwanyi uzirwanyisha.
17 Intwaro zose zakorewe kukurwanya nta cyo zizagutwara,
uzakurega mu rukiko wese uzamutsinda.
Nguwo umugabane w’abagaragu b’Uhoraho,
ubu ni bwo burenganzira mbahaye.”