Ezayi 55

Nimuze mwese muhabwe ku buntu

1 Abafite inyota mwese nimuze mbahe amazi,

abadafite amafaranga namwe nimuze.

Nimuze murye kandi munywe nta kiguzi,

nimuze munywe divayi n’amata.

2 Kuki mugura ibyokurya bidafite akamaro?

Kuki mwiyuha akuya ku bitamara inzara?

Nimunyumvira muzarya ibyokurya byiza,

muzanezezwa n’ibyokurya biryoshye.

3 Bantu banjye, nimunyumve munsange,

nimunyumve muzabaho.

Nzagirana namwe Isezerano rihoraho,

nzabaha ibyiza nasezeraniye Dawidi.

4 Dore namugize umuhamya wanjye mu mahanga,

namugize umuyobozi n’umutegetsi w’amahanga.

5 Uzahamagara amahanga utazi,

abantu b’amahanga utazi bazihuta bakugana,

bizaterwa nanjye Uhoraho Imana yawe,

bizaterwa nanjye Umuziranenge wa Isiraheli ukesha ikuzo.

Isezerano ry’Imana rizasohozwa

6 Nimugarukire Uhoraho mu gihe akiboneka,

nimumwitabaze mu gihe akiri bugufi.

7 Umugome nareke imigenzereze y’ubugome,

inkozi y’ibibi nireke ibitekerezo byayo bibi.

Nibagarukire Uhoraho azabagirira impuhwe,

nibagarukire Imana yacu izabaha imbabazi zisesuye.

8 Uhoraho aravuga ati:

“Ibitekerezo byanjye si nk’ibyanyu,

imigenzereze yanjye itandukanye n’iyanyu.

9 Ijuru riri hejuru kure y’isi,

imigenzereze yanjye isumbye iyanyu,

ibitekerezo byanjye bisumbye ibyanyu.

10 Imvura n’urubura biva ku ijuru,

ntibisubirayo ahubwo bisomya ubutaka,

bimeza imyaka igakura,

umuhinzi akabona imbuto n’ibyokurya.

11 Uko ni ko Ijambo ryanjye ritazagaruka ubusa,

ntirizagaruka ritagize icyo rikora.

Rizasohoza umugambi wanjye,

rizagera ku ntego yanjye.”

12 Muzava i Babiloni munezerewe, mutahuke amahoro,

imisozi n’udusozi bizarangurura amajwi y’ibyishimo,

ibiti byo mu gasozi bizabakomera amashyi.

13 Ahari ibihuru by’amahwa hazamera amasipure,

ahari imifatangwe hazamera ibiti bihumura neza.

Bityo bizahesha Uhoraho ikuzo,

bizaba ikimenyetso gihoraho kitazibagirana.