Ezayi 56

Agakiza kagenewe abantu bose

1 Uhoraho aravuze ati:

“Nimuharanire ubutabera mukore ibitunganye,

dore agakiza kanjye karegereje,

ubutungane bwanjye bugiye kwigaragaza.

2 Hahirwa ugenza atyo,

hahirwa umuntu ubizirikana,

hahirwa uwubahiriza isabato uko bikwiye,

hahirwa uwirinda gukora ibibi.”

3 Umunyamahanga wisunze Uhoraho ntakavuge ati:

“Uhoraho azanyirukana mu bantu be.”

Inkone na yo ntikavuge iti:

“Dore jye nsanzwe ndi nk’igiti cyumye.”

4 Koko Uhoraho aravuga ati:

“Inkone zubahiriza amasabato yanjye zigakora ibinshimisha,

inkone zikomera ku Isezerano ryanjye,

5 nzashyira urwibutso rw’amazina yazo ku nkuta zo mu Ngoro yanjye.

Ibyo bizabarutira kugira abahungu n’abakobwa,

nzabaha izina rihoraho, ritazibagirana.

6 Abanyamahanga bazisunga Uhoraho bakamukorera,

abazakunda Uhoraho bakamuyoboka,

abo bose bazubahiriza isabato uko bikwiye,

abazakomera ku Isezerano ryanjye,

7 nzabazana ku musozi nitoranyirije,

nzabaha kwishimira mu Ngoro yanjye bansengeramo.

Ibitambo byabo bikongorwa n’umuriro n’amaturo, bizemerwa ku rutambiro rwanjye,

koko Inzu yanjye izitwa Inzu isengerwamo n’amahanga yose.”

8 Nyagasani Uhoraho aravuga ati:

“Natarurukanyije Abisiraheli bajyanywe ho iminyago,

uretse abo nzatarurukanya n’abandi bakoranire hamwe.”

Abayobozi b’imburamumaro

9 Mwa nyamaswa zose zo mu gasozi mwe,

nimuze murye abayobozi b’abantu banjye,

mwa nyamaswa zo mu ishyamba zose mwe, nimuze.

10 Abo bayobozi babo ni impumyi,

bose uko bakabaye bameze nk’injiji,

bameze nk’imbwa zidashobora kumoka,

bakunda kuryama bagahunikira bakarotagizwa.

11 Bameze nk’imbwa z’ibisambo,

ntibajya bavuga bati: “Turijuse”,

nyamara izo ngirwabayobozi ntizigira ubushishozi.

Buri wese agenza uko ashaka,

buri wese aharanira inyungu ze bwite.

12 Barabwirana bati: “Nimuze tujye gushaka divayi,

nimuze tunywe inzoga tuzihage,

ejo na bwo tuzagenza dutyo tunarusheho.”