Kwigomwa kurya gushimisha Imana
1 Uhoraho aravuga ati:
“Rangurura, komeza urangurure,
rangurura ijwi nk’iry’impanda,
umenyeshe abantu banjye ubwigomeke bwabo,
bwira Abisiraheli ibyaha byabo.
2 Baza kunsenga buri munsi,
bishimira kumenya icyo mbashakaho.
Babyishimira nk’aho ari ubwoko bukora ibitunganye,
babyishimira nk’aho bataretse amabwiriza yanjye.
Bansaba ibyemezo by’ubutungane kandi bashaka kunyegera.
3 Murambaza muti:
‘Kuki twigomwa kurya ntubibone?
Kuki twicisha bugufi ntubyiteho?’ ”
Uhoraho arabasubiza ati:
“Iyo mwigomwe kurya mwifata uko mushaka,
mukandamiza n’abakozi banyu.
4 Iyo mwigomwe kurya murarwana mugakubitana amakofi,
iyo mwiyirije ubusa mutyo amasengesho yanyu ntangeraho.
5 Iyo mwigomwe kurya muba mwirushya,
mwunamisha imitwe yanyu nk’urubingo,
mwisasira amagunira mukaryama no mu ivu.
Mbese ibyo ni byo mwita kwigomwa kurya?
Ese uwo ni wo munsi unshimisha?
6 Ukwigomwa kurya nshaka ni uku:
kurenganura abakandamizwa,
kubohora inkoreragahato,
kureka abakandamizwa bakishyira bakizana,
bityo agahato kose kagakurwaho.
7 Ukwigomwa kurya gukwiye ni ukugaburira abashonji,
ni ugucumbikira abakene batagira aho baba,
ni ukwambika abatagira umwambaro,
ni ukutirengagiza umuvandimwe wawe.
8 Nimugenza mutyo umucyo wanyu uzaba nk’umuseke utambitse,
ibikomere byanyu bizakira bidatinze.
Ubutungane bwanyu buzabarangaza imbere,
Uhoraho we ubwe azabajya inyuma abarinde.
9 Nimusenga Uhoraho azabasubiza,
nimumutabaza azitaba.
Nimurwanya akarengane mureka gusuzugura abandi no kubavuga nabi,
10 nimugaburira abashonji mukita ku bakandamizwa,
umucyo wanyu uzamurika mu mwijima,
icuraburindi ribazengurutse rizaba nk’amanywa.
11 Uhoraho azahora abayobora,
azabahāza mu gihe cy’amapfa abakomeze.
Muzaba nk’umurima uvomererwa,
muzaba nk’isōko idudubiza ntikame.
12 Amatongo yanyu azongera yubakwe,
muzayubaka ku misingi ya kera.
Muzitwa abasannyi b’inkuta zasenyutse,
muzitwa kandi abasibura inzira kugira ngo zongere zinyurwemo.”
Kubahiriza isabato
13 Uhoraho aravuga ati:
“Nimwubahiriza isabato mukareka imirimo yanyu kuri uwo munsi wanyeguriwe,
nimwita isabato umunsi w’umunezero,
nimuyita umunsi w’icyubahiro weguriwe Uhoraho,
nimuyubahiriza ntimugenze uko mushaka,
nimureka kwishakira ibibanezeza,
nimureka kuvuga amagambo y’imburamumaro,
14 muzishima mubikesha Uhoraho.
Nzabatambagiza mu mpinga z’imisozi,
nzabaraga igihugu nahaye sogokuruza Yakobo.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.