Ezayi 59

Ibyaha bibatandukanya n’Uhoraho

1 Ntimwibwire ko Uhoraho ari umunyantegenke,

ntimwibwire ko atabasha kubakiza,

ntimwibwire ko yazibye amatwi ngo atumva,

2 Ahubwo ni ibicumuro byanyu byabatandukanyije n’Imana yanyu,

ni ibyaha byanyu byatumye itabitaho,

ni byo byatumye itabumva.

3 Ibiganza byanyu byuzuye amaraso,

intoki zanyu zandujwe n’ibicumuro,

iminwa yanyu ivuga ibinyoma,

ururimi rwanyu ruvuga iby’ubugome.

4 Nta n’umwe ushaka ubutabera,

nta wiregura avuga ukuri.

Bishingikiriza ku bitagira umumaro bakabeshya,

bacura imigambi mibi ikabyara ubugizi bwa nabi.

5 Imigambi yabo imeze nk’amagi y’inzoka,

iyo bayamennye havamo incira,

iyo bayariye bahita bapfa.

Baboha indodo nk’iz’igitagangurirwa,

6 ntizibasha kuvamo imyenda,

iyo bayiboshye ntibabasha kuyambara.

Ibikorwa byabo ni ubugizi bwa nabi,

imirimo yabo ni ubugome.

7 Bagambirira gukora ibibi,

bihutira kumena amaraso y’intungane,

ibitekerezo byabo ni bibi,

aho banyuze hasigara ari amatongo n’umusaka.

8 Ntibamenya imigenzereze y’amahoro,

aho banyuze hose nta butabera buharangwa,

imigenzereze yabo ntiboneye,

uyikurikiza ntazagira amahoro.

Abantu bihana ibyaha byabo

9 Abantu baravuga bati:

“Koko ubutabera buri kure yacu,

ubutungane ntibutwegera,

dutegereza urumuri hakaza umwijima,

dutegereza umunezero hakaza icuraburindi.

10 Tumeze nk’impumyi zikabakaba ku rukuta,

turashakashaka aho tunyura nk’abatabona.

Dusitara ku manywa y’ihangu nk’aho ari nijoro,

mu bantu bazima twe tumeze nk’intumbi.

11 Turahūma nk’impyisi,

turaguguza nk’inuma.

Dutegereje ubutabera nyamara nta bwo,

dutegereje agakiza nyamara katuri kure.

12 Koko ubwigomeke bwacu buragwiriye imbere y’Uhoraho,

ibyaha byacu ni byo bidushinja.

Ni koko, ubwigomeke bwacu turabuhorana,

ibicumuro byacu turabyemera.

13 Twarigometse turyarya Uhoraho,

twihakanye Imana yacu,

twacuze imigambi yo kwambura no kugoma,

twagambiriye kuvuga ibinyoma.

14 Bityo rero ubutabera bwararetswe,

ubutungane bwigijwe hirya,

ukuri ntabwo kwitaweho,

nta murava uharangwa.

15 Koko ukuri kwarabuze,

uwirinze gukora ikibi arabizira.”

Uhoraho agiye gukiza abantu be

Uhoraho yarabibonye biramubabaza,

ababazwa n’uko nta butabera buriho.

16 Yabonye nta muntu n’umwe uhari,

yatangajwe n’uko nta n’umwe watabaye,

byatumye akoresha imbaraga ze,

yishingikiriza ku butungane bwe.

17 Yambaye ubutungane nk’ikoti ry’icyuma rikingira igituza,

yambaye agakiza ho ingofero y’icyuma,

yambaye guhōra nk’igishura,

yisesuyeho ishyari nk’umwitero.

18 Azahana abanzi akurikije ibikorwa byabo,

umujinya we no guhōra bizagera ku banzi be,

azahana n’abaturage bo mu birwa bya kure.

19 Kuva iburengerazuba abantu bazubaha Uhoraho,

kuva iburasirazuba bazamuhesha ikuzo.

Koko azaza nk’umugezi wasendereye,

azaza nk’inkubi y’umuyaga.

20 Azazanwa no gucungura Siyoni,

azaza gucungura abakomoka kuri Yakobo bihannye ibicumuro byabo.

Uko ni ko Uhoraho avuze.

21 Uhoraho aravuga ati: “Nzagirana Isezerano namwe: Mwuka wanjye azabazaho, nzabaha ubutumwa muzavuga iteka ryose. Muzabuhorana mwebwe ubwanyu n’abana banyu n’abuzukuru banyu.” Uko ni ko Uhoraho avuze.