Ezayi yiyemeza gukorera Uhoraho
1 Mu mwaka Umwami Uziya yapfuyemo, Uhoraho yamubonekeye yicaye ahirengeye cyane ku ntebe ndende ya cyami, inshunda z’igishura cye zari zisesuye mu Ngoro.
2 Abaserafi bari bahagaze iruhande rwe, buri muserafi afite amababa atandatu: abiri yatwikiraga mu maso he, andi abiri agatwikira ibirenge byabo n’andi abiri yo kuguruka.
3 Nuko bakikiranya amajwi bati:
“Umuziranenge, Umuziranenge, Umuziranenge,
ni Uhoraho Nyiringabo.
Isi yose yuzuye ikuzo rye.”
4 Ijwi ryabo ryatigisaga ibizingiti by’inzugi, maze Ingoro yuzura umwotsi.
5 Nuko ndavuga nti: “Ngushije ishyano, ndapfuye. Koko imvugo yanjye irandavuye kandi nkomoka mu bwoko bw’imvugo yandavuye. None mbonye Umwami, Uhoraho Nyiringabo.”
6 Umwe muri abo Baserafi aguruka ansanga afite ikara mu kiganza, yari arikuye ku rutambiro arifatishije igifashi.
7 Arinkoza ku munwa arambwira ati:
“Iri kara rigukoze ku munwa,
igicumuro cyawe kikuvanyweho,
icyaha cyawe kirababariwe.”
8 Numva Nyagasani abaza ati:
“Mbese ndatuma nde?
Ni nde tuzatuma?”
Ndamusubiza nti: “Ndi hano ntuma.”
9 Uhoraho arambwira ati:
“Genda ubwire abo bantu uti:
‘Kumva muzumva ariko ntimuzasobanukirwa,
kureba muzareba ariko nta cyo muzabona.’
10 Unangire imitima y’abo bantu,
ubazibe amatwi, ubahindure nk’impumyi.
Bitabaye ibyo bareba, bakumva, bagasobanukirwa,
bityo bakangarukira bagakira.”
11 Ndamubaza nti:
“Ibyo bizageza ryari se Nyagasani?”
Aransubiza ati:
“Bizageza igihe imijyi izaba yashenywe,
nta baturage bakiyirangwamo,
amazu yarabaye amatongo,
igihugu cyarahindutse ibigunda.”
12 Koko rero, Uhoraho azimurira abaturage kure,
igihugu kizahinduka ibigunda.
13 N’iyo mu gihugu hasigara kimwe cya cumi,
icyo na cyo kizarimbuka.
Nk’uko ibiti binini bitemwe bisiga ibishyitsi bigashibuka,
ni ko abantu banjye bazasigara mu gihugu.