Yeruzalemu ihabwa ikuzo
1 Yeruzalemu, haguruka urabagirane kuko umucyo ukuziye,
ikuzo ry’Uhoraho rirakumurikiye.
2 Dore umwijima utwikiriye isi,
icuraburindi ritwikiriye amahanga,
nyamara wowe Uhoraho arakumurikiye,
ikuzo rye rirakugaragaraho.
3 Amahanga azakugana uyamurikire,
abami bayo bazakugana bibonere umucyo wawe.
4 Ubura amaso witegereze impande zose,
abantu bawe bakoranye baje bagusanga,
abahungu bawe baje baturuka iyo bigwa,
abakobwa bawe barahagatiwe.
5 Uzabireba maze unezerwe,
uzasābwa n’ibyishimo,
umutungo wo hakurya y’inyanja uzaba uwawe,
ubutunzi bw’amahanga buzakwegurirwa.
6 Amashyo y’ingamiya azakwira mu gihugu cyawe,
amatungo aheka imitwaro azaturuka i Midiyani na Efa,
Ab’i Sheba bose bazakuzanira izahabu n’imibavu,
bazaza basingiza Uhoraho.
7 Imikumbi yose y’i Kedari izakoranyirizwa iwawe,
amapfizi y’intama y’i Nebayoti azagufasha,
uzayatamba ho ibitambo bishimwa n’Uhoraho,
koko Uhoraho azaha Ingoro ye ikuzo.
8 Abo ni ba nde baguruka nk’igicu?
Bameze nk’inuma zisubira mu byari byazo.
9 Amato aturutse mu birwa bya kure azakoranywa,
azabanzirizwa n’amato y’i Tarushishi,
azazana abana bawe n’izahabu n’ifeza byabo,
Uhoraho Imana yawe Umuziranenge wa Isiraheli azasingizwa,
azasingizwa kuko yabahesheje ikuzo.
10 Uhoraho arabwira Yeruzalemu ati:
“Abanyamahanga bazubaka bundi bushya inkuta zawe,
abami babo bazakuyoboka.
Narakurakariye ndaguhana,
nyamara kubera ubuntu bwanjye nzakugirira imbabazi.
11 Amarembo yawe azahora yuguruye,
ntazugarirwa na rimwe ku manywa cyangwa nijoro,
bityo abakuzaniye ubutunzi bw’amahanga bazinjira,
bazinjira bakurikiranye n’abami babo.
12 Nyamara amahanga atazakuyoboka azarimbuka,
azasenywa rwose.
13 Ibiti byiza byaheshaga Libani agaciro bizazanwa iwawe,
ni amasederi n’iminyinya n’amasipure.
Bizarimbisha Ingoro yanjye,
nzahesha ikuzo Yeruzalemu umurwa wanjye.
14 Abana b’abagukandamizaga bazakubaha,
abagusuzuguraga bose bazagupfukamira.”
Yeruzalemu izitwa “Umurwa w’Uhoraho”,
izitwa “Siyoni y’Umuziranenge wa Isiraheli”.
15 Nyamara wari waratereranywe nta wukikugenderera,
none ubu ngiye kuguha ikuzo rihoraho,
uzagira ibyishimo iteka ryose.
16 Abanyamahanga bazakuzanira ibyokurya,
abami babo bazaguha ibyokurya byiza,
bityo uzamenya ko ndi Uhoraho Umukiza wawe,
uzamenya ko ndi Umucunguzi wawe Nyir’ububasha wa Yakobo.
17 Mu cyimbo cy’umuringa nzakuzanira izahabu,
mu cyimbo cy’icyuma nzatumiza ifeza,
mu cyimbo cy’imbaho nzazana umuringa,
mu cyimbo cy’ibuye ntumize icyuma.
Nzimika amahoro akuyobore,
nzimika ubutungane bukugenge.
18 Urugomo ntiruzongera kubaho mu gihugu cyawe,
ubwangizi n’uburimbuzi ntibizarangwa ku mipaka yawe,
inkuta zawe uzazita “Agakiza”,
amarembo yawe uzayita “Igisingizo”.
19 Ntuzongera gukenera izuba kugira ngo rikumurikire,
ntuzongera gukenera urumuri rw’ukwezi.
Ahubwo Uhoraho azakubera urumuri rudashira,
Imana yawe izakubera ikuzo.
20 Izuba rikumurikira ntirizongera kurenga,
ukwezi kwawe ntikuzongera kwijima.
Uhoraho azakumurikira iteka ryose,
ntuzongera kugira agahinda.
21 Abantu bawe bose bazaba intungane,
bazaragwa igihugu iteka ryose.
Bameze nk’imishibu y’ibihingwa byanjye,
ni ibiremwa byanjye byagenewe kwamamaza ikuzo ryanjye.
22 Umuto muri mwe azakomokwaho n’abantu igihumbi,
umuto cyane azakomokwaho n’ubwoko bukomeye.
Ni jye Uhoraho uzabyihutisha igihe nikigera.