Ezayi 61

Inshingano z’Intumwa y’Uhoraho

1 Mwuka wa Nyagasani Uhoraho ari kuri jye,

yansīze amavuta arantoranya,

yantoranyirije kugeza ubutumwa bwiza ku bakene.

Yaranyohereje ngo mvure abashavuye,

yantumye gutangariza imfungwa ko zifunguwe,

yantumye gutangariza abakandamijwe ko bavuye mu buja.

2 Yantumye gutangaza umwaka Uhoraho agiriyemo imbabazi,

yantumye gutangaza umunsi wo guhōra kw’Imana yacu,

yantumye guhumuriza abababaye bose.

3 Yantumye ku bari mu cyunamo b’i Siyoni,

yantumye kubambika ikamba ryiza mu cyimbo cy’ivu,

yantumye kubasīga amavuta y’umunezero mu cyimbo cy’umubabaro,

yantumye kubambika umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cyo kwiheba.

Bityo bazaba nk’ibiti by’ubutungane byatewe n’Uhoraho,

bazaba nk’ibiti byerekana ikuzo rye.

4 Bazubaka bundi bushya mu matongo ya kera,

bazasana imijyi yashenywe kuva kera.

5 Abanyamahanga bazabaragirira amatungo,

bazabahingira imirima babagarire imizabibu yanyu.

6 Muzitwa abatambyi b’Uhoraho,

muzitwa abagaragu b’Imana yacu.

Muzatungwa n’umutungo w’amahanga,

muzashimishwa no kuwigarurira.

7 Mwakojejwe isoni kenshi mucishwa bugufi,

nyamara umunani wanyu uzikuba kabiri mu gihugu cyanyu,

muzagira ibyishimo bihoraho.

8 Jyewe Uhoraho nkunda ubutabera,

nanga ubujura n’ubugome,

nzabahemba nshingiye ku budahemuka bwanjye,

nzagirana namwe Isezerano rihoraho.

9 Urubyaro rwanyu ruzamenyekana mu mahanga,

abana banyu bazaba ibyamamare mu bihugu,

abazababona bazamenya ko ari ubwoko Uhoraho yahaye umugisha.

Indirimbo y’ishimwe

10 Ndanezerewe cyane ku bw’Uhoraho,

nsābwe n’ibyishimo ku bw’Imana yanjye.

Yanyambitse umwambaro w’agakiza,

yanyambitse ikanzu y’ubutungane,

yayinyambitse nk’umukwe warimbishijwe,

yayinyambitse nk’umugeni wambaye imirimbo y’agaciro.

11 Uko ubutaka bumeza ingemwe n’uko imbuto zo mu murima zikura,

ni na ko Uhoraho azagaragaza ubutungane n’icyubahiro,

azabigaragariza amahanga.