Ezayi 64

1 Waba nk’umuriro utwika ibyatsi,

waba nk’umuriro watuza amazi,

bityo izina ryawe ryamenyekana mu banzi bawe,

amahanga yahinda umushyitsi imbere yawe.

2 Koko umanutse ugakora ibikorwa tutari twiteze,

imisozi yatingita imbere yawe.

3 Guhera kera kose nta wigeze abyumva,

nta jisho ryigeze ribona Imana ikorera ityo abayitegereje nk’uko wowe ubikora.

4 Ushyigikira abanezezwa no gukurikiza ubutungane,

ushyigikira abakuzirikana bagakurikiza imigenzereze wabategetse.

Niba waraturakariye ni uko twagucumuyeho,

nyamara tuzakizwa.

5 Twese twabaye nk’abandavuye,

ibikorwa byacu byose bitunganye bimeze nk’umwenda wanduye,

twese twabaye nk’ibibabi birabye,

ibicumuro byacu bidukoza hirya no hino nk’umuyaga.

6 Nta n’umwe ukwiyambaza,

nta n’umwe uhirimbanira kugushaka,

waratwihishe uratureka kubera ibicumuro byacu.

7 Nyamara Uhoraho, ni wowe Data,

tumeze nk’ibumba wowe uri nk’umubumbyi,

ni wowe waturemye twese.

8 Uhoraho witurakarira ngo urenze urugero,

ntukomeze kwibuka ibicumuro byacu,

ahubwo uzirikane ko twese turi abantu bawe.

9 Imijyi yakweguriwe yahindutse ikidaturwa,

Siyoni yahindutse amatongo,

Yeruzalemu yahindutse umusaka.

10 Ingoro yacu nziranenge yuje ikuzo,

iyo ba sogokuruza baguhimbarizagamo,

yarahiye irakongoka,

ibyatunezezaga byose bishiraho.

11 Uhoraho, mbese ibyo byose bizakubuza kugira icyo ukora?

Ese uzakomeza guceceka no kuduhana birenze urugero?