Ezayi 7

Ubutumwa bwohererejwe Umwami Ahazi

1 Ku ngoma ya Ahazi umwami w’u Buyuda, akaba mwene Yotamu n’umwuzukuru wa Uziya, Resini umwami wa Siriya na Peka mwene Remaliya akaba n’umwami wa Isiraheli, bashatse gutera Yeruzalemu nyamara ntibabishobora.

2 Babwira abo mu nzu ya Dawidi bati: “Abanyasiriya bifatanyije n’Abisiraheli.” Nuko Ahazi n’ingabo ze bagira ubwoba, bahinda umushyitsi bamera nk’ibiti bihungabanywa n’umuyaga.

3 Nuko Uhoraho abwira Ezayi ati: “Jyana n’umuhungu wawe Sheyari-Yashubu, musange Ahazi ku mpera z’umuyoboro ujyana amazi mu kizenga cyo haruguru, ku nzira igana ku murima w’Abameshi.

4 Umubwire uti: ‘Humura! Ntugire ubwoba kandi ntukuke umutima, kubera uburakari bwa Resini umwami wa Siriya n’ubwa mwene Remaliya, bombi ni nk’udufumba tubiri ducumbeka.

5 Nzi ko Abanyasiriya, na Peka n’Abisiraheli bafite umugambi wo kugutera.’

6 Baravuga bati: ‘Nimuze dutere u Buyuda, tubatere ubwoba maze tubigarurire, twimike mwene Tabēli ababere umwami.’ ”

7 Nyamara Nyagasani Uhoraho aravuze ati:

“Ibyo ntibizashoboka, ntibiteze kubaho.

8 Damasi ni umurwa wa Siriya,

Resini ni we mutware w’i Damasi,

nyamara mu myaka itarenga mirongo itandatu n’itanu Abisiraheli bazatatana,

ntibazongera kwitwa igihugu.

9 Samariya ni umurwa wa Isiraheli,

mwene Remaliya ni we mutware wa Samariya.

Nimutizera Uhoraho ntimuzakomera.”

Emanweli

10 Uhoraho yongera kubwira Ahazi ati:

11 “Saba Uhoraho Imana yawe ikimenyetso, cyaba icyo hasi ikuzimu, cyangwa icyo hejuru mu ijuru.”

12 Ahazi arasubiza ati: “Oya nta cyo nzasaba, sinshaka kugeregeza Uhoraho.”

13 Nuko Ezayi aramubwira ati: “Tega amatwi, muryango wa Dawidi. Mbese kugerageza abantu byaba bitabahagije mukaba mushaka no kugerageza Imana yanjye?

14 Noneho rero Uhoraho ubwe azabaha ikimenyetso: dore umukobwa azasama inda, azabyara umwana w’umuhungu, azitwa Emanweli, risobanurwa ngo: ‘Imana iri kumwe natwe’.

15 Uwo mwana azatungwa n’amata n’ubuki, kugeza igihe azamenya kwanga ikibi no guhitamo icyiza.

16 Mbere y’uko uwo mwana amenya kwanga ikibi no guhitamo icyiza, ibihugu bya ba bami bombi baguteraga ubwoba, bizahinduka amatongo.

17 Naho wowe n’umuryango wawe na bene wanyu, Uhoraho azabateza iminsi mibi itigeze ibaho, kuva igihe Isiraheli yitandukanyije n’u Buyuda.” Azabateza umwami wa Ashūru.

Igitero n’ingaruka zacyo

18 Icyo gihe Uhoraho azahamagara Abanyamisiri,

bazaza bameze nk’isazi zo ku ruzi rwa Nili,

azahamagara n’Abanyashūru baze bameze nk’inzuki.

19 Abo Banyamisiri n’Abanyashūru bazaza,

bazaza bameze nk’isazi n’inzuki zirunze mu mikokwe ihanamye,

bazatururira mu masenga yo mu bitare,

bazatururira n’ahari uduhuru n’inzuri hose.

20 Icyo gihe Uhoraho azabogosha umusatsi,

azabogosha ubwoya bwo ku maguru n’ubwanwa,

azabogoshesha urwembe akodesheje hakurya y’uruzi rwa Efurati.

Urwo rwembe ni umwami wa Ashūru.

21 Icyo gihe buri muntu azorora inka imwe n’ihene ebyiri.

22 Nyamara ayo matungo azakamwa amata menshi,

abantu bazarya amavuta,

abazasigara mu gihugu bazarya amavuta n’ubuki.

23 Icyo gihe kandi umurima urimo imizabibu igihumbi,

umurima wagurwa ibikoroto igihumbi by’ifeza,

uzameramo amahwa n’imifatangwe.

24 Uzagerwamo gusa n’abahigi bitwaje imiheto n’imyambi,

igihugu cyose kizameramo amahwa n’imifatangwe.

25 Ntibazagaruka guhinga ku misozi,

bazatinya amahwa n’imifatangwe,

iyo misozi izahinduka urwuri rw’inka n’intama.