Ezayi 8

Nyaga-Vuba-Sahura-Bwangu

1 Uhoraho arambwira ati: “Fata ikibaho ucyandikeho aya magambo ‘Kuri Nyaga-Vuba-Sahura-Bwangu.’ ”

2 Nuko mbyereka abagabo babiri b’inyangamugayo, ari bo umutambyi Uriya, na Zakariya mwene Yeberekiya.

3 Hanyuma umugore wanjye w’umuhanuzikazi asama inda maze abyara umwana w’umuhungu. Uhoraho arambwira ati: “Mwite Nyaga-Vuba-Sahura-Bwangu.

4 Koko rero, mbere y’uko umwana amenya kuvuga ati: ‘Data’ cyangwa ‘Mama’, umwami wa Ashūru azatwara ubutunzi bw’i Damasi n’iminyago y’i Samariya.”

Igitero cy’Abanyashūru

5 Uhoraho arongera arambwira ati:

6 “Aba bantubanze amazi ya Siloweatembana ituze,

bagira ubwobaimbere ya Resini na Peka.

7 Bityo ngiye kubamanuriraho imivumba myinshi,

imivumba ikaze y’uruzi rwa Efurati,

uruzi ruzava mu ndiri yarwo rurenge inkombe.

Ni umwami wa Ashūru n’ingabo ze zose.

8 Ruzasandara rube umwuzure ukwire mu Buyuda,

inkombe zarwo zizāguka zigere kure,

ruzakwira mu gihugu cyawe, wowe Emanweli.”

Imigambi y’amahanga ni impfabusa

9 Mwa mahanga mwe, nimushoze intambara mutsindwe,

mwe mahanga yose ari kure nimwumve.

Nimutegure intambara muzatsindwa,

nimuyitegure muzatsindwa.

10 Nimucure inama izaba impfabusa,

nimucure imigambi, nyamara ntizashyika.

Koko rero Imana iri kumwe natwe.

Urutare rusitaza

11 Uhoraho yanyihanangirije akomeje ko ntakwiye gukurikiza imyifatire y’ubu bwoko agira ati:

12 “Ntimugafate nk’ubugambanyi ibyo aba bantu bita ubugambanyi.

Ntimugatinye ibyo batinya, ntimugahagarike umutima.

13 Nimwubahe Uhoraho Nyiringabo,

ni we mukwiye guha icyubahiro no gutinya.

14 Uhoraho azabera Ingoro abamwubaha,

nyamara ab’inzu zombi za Isiraheli azababera nk’ibuye risitaza,

azababera nk’urutare rubagusha,

abantu b’i Yeruzalemu azababera nk’urushundura cyangwa umutego.

15 Benshi muri bo bazasitara kuri urwo rutare,

bazitura hasi bajanjagurike,

bazagwa mu mutego bawuheremo.”

Igihe cyo kumirwa no gutegereza

16 Uhoraho arambwira ati: “Ukomeze ubwo buhamya n’izo nyigisho mu bigishwa banjye.”

17 Nuko rero, ntegereje Uhoraho ukomeje kwima amaso urubyaro rwa Yakobo. Icyakora ni we nkomeje kwiringira.

18 Dore ndi hano hamwe n’abana Uhoraho yampaye, turi ibimenyetso n’ibitangaza bigaragara muri Isiraheli, dutumwe n’Uhoraho Nyiringabo uganje ku musozi wa Siyoni.

19 Abantu bazababwira kugisha inama abapfumu n’abashitsi, banwigira kandi bakongorera. Barabaza bati: “Mbese ntibikwiye ko abantu biyambaza imana zabo, bakagisha inama abapfuye bagirira abazima?”

20 Muzabasubize muti: “Nimugarukire amabwiriza y’Uhoraho n’inyigisho ze. Utazabikurikiza ntazongera kubona umuseke weya.”

Umwijima w’icuraburindi

21 Abo bantu bazabuyera mu gihugu,

bazabuyera barushye kandi bashonje.

Inzara izabanangura,

bityo bazavuma umwami wabo n’Imana yabo.

Bazararama barebe ku ijuru,

22 bazahindukira barebe ku isi.

Bazahabona amakuba n’umwijima,

bazahabona umwijima w’icuraburindi,

bazajugunywa mu mwijima uteye ubwoba.

23 Nyamara nta mwijima ukirangwa muri ibyo bihugu byarimo akaga.

Mu gihe cya kera, intara ya Zabuloni n’iya Nafutali zateshejwe agaciro,

mu gihe kizaza zizaheshwa icyubahiro.

Ahagana ku nyanja no hakurya ya Yorodani,

aho ni ho Galileya ituwe n’abanyamahanga.