Umwana yatuvukiye
1 Abantu bāri mu mwijima bigunze, babonye umucyo mwinshi.
Abāri mu gihugu cyugarijwe n’urupfu, urumuri rwarabamurikiye.
2 Uhoraho warabagwije ubongerera umunezero,
bishimiye imbere yawe nk’abamaze gusarura byinshi,
barishimye nk’abagabana iminyago.
3 Koko rero, umuzigo bamuhekeshaga,
inkoni bamuhozaga ku mugongo,
ikiboko cy’abamukandamizaga,
byose warabimenaguye,
wabigenje nk’uko wagenje Abamidiyani cya gihe.
4 Inkweto zose z’abasirikari zateraga ubwoba,
igishura cyose cyazirinzwe mu maraso,
ibyo byose bizatwikwa bikongoke.
5 Koko rero umwana yatuvukiye,
twahawe umwana w’umuhungu.
Azaba umutegetsi wacu,
azitwa Umujyanama utangaje.
Azitwa Imana Nyirububasha,
azitwa Data igihe cyose,
azitwa Umwami w’amahoro.
6 Azāgura ubutegetsi bwe n’amahoro iteka ryose,
azicara ku ntebe ya Dawidi yime ingoma ye.
Azashingira ububasha bwe ku butabera n’ubutungane,
azabushyigikira guhera ubu kuzageza iteka ryose,
Uhoraho Nyiringabo azabisohozanya umwete.
Uburakari bw’Uhoraho
7 Nyagasani aciriye urubanza Yakobo,
aciriye urubanza Abisiraheli.
8 Rubanda rwose ruzamenya iyo nkuru,
Abisiraheli n’abatuye Samariya bose bazayimenya,
abo bantu bavugana agasuzuguro n’ubwirasi bati:
9 “Inkuta z’amatafari zarasenyutse,
nyamara tuzazubaka n’amabuye abaje.
Ibiti byavagamo za mwikorezi byaratemwe,
nyamara tuzabisimbuza iby’amasederi.”
10 Uhoraho azatiza umurindi umwanzi wabo Resini,
azabahagurukiriza abanzi babo.
11 Abanyasiriya bazabaturuka imbere,
Abafilisiti babaturuke inyuma.
Abo bose barakariye Isiraheli bikabije,
nyamara uburakari bw’Uhoraho ntibwacubye, aracyabarwanya.
12 Abisiraheli ntibagarukiye Uwabahannye,
ntibagarukiye Uhoraho Nyiringabo.
13 Uhoraho azatsemba Isiraheli mu gihe gito,
azayitsemba ahereye ku mutwe kugera ku murizo.
14 Abayobozi n’abanyacyubahiro ni bo mutwe,
abahanurabinyoma ni bo murizo.
15 Abayobozi b’aba bantu barabayobya,
abayoborwa na bo barayobye.
16 Bityo Uhoraho ntazishimira abasore babo,
ntazagirira impuhwe impfubyi n’abapfakazi,
bose ni abahemu n’abagome,
ibyo bavuga byose ni bibi.
Nyamara uburakari bw’Uhoraho ntibwacubye, aracyabarwanya.
17 Koko ubugome butwika nk’umuriro,
bugurumana nk’igihuru cy’amahwa,
bugurumana nk’umuriro uri mu ishyamba,
umwotsi ugatumbagira mu kirere.
18 Uburakari bw’Uhoraho Nyiringabo buracyariho,
igihugu kibaye umuyonga,
ubwoko bwe bubaye nk’inkwi zijugunywe mu muriro,
nta muntu ushobora kurwana kuri mugenzi we.
19 Hirya no hino barasahuranwa nyamara ntibanyurwa,
bararya nyamara ntibahaga,
buri muntu arashiha mugenzi we.
20 Abamanase barashiha Abefurayimu,
Abefurayimu na bo barashiha Abamanase,
abo bombi bararwanya Abayuda.
Nyamara uburakari bw’Uhoraho ntibwacubye, aracyabarwanya.