Uhoraho abonekera Ezekiyeli
1 Ku itariki ya gatanu y’ukwezi kwa kane k’umwaka wa mirongo itatu nari maze mvutse, ubwo nari hamwe n’abajyanywe ho iminyago ku nkombe y’umuyoboro w’amazi witwa Kebari, nabonye ijuru rikingutse maze Imana irambonekera.
2 Kuri iyo tariki ya gatanu y’ukwezi, hari mu mwaka wa gatanu Umwami Yoyakini ajyanywe ho umunyago,
3 Ijambo ry’Uhoraho ryangezeho jyewe Ezekiyeli mwene Buzi wari umutambyi mu gihugu cya Babiloniya, ku nkombe ya Kebari. Aho ni ho Uhoraho yanyujujemo imbaraga.
4 Nitegereje mbona inkubi y’umuyaga uturutse mu majyaruguru, uzana n’igicu kinini n’umuriro utera ibishashi, bikikijwe n’umucyo urabagirana. Muri wo rwagati, hashashagiranaga nk’icyuma kiri mu muriro.
5 Muri uwo mucyo kandi nabonyemo amashusho y’ibinyabuzimabine bisa n’abantu,
6 uretse ko buri kinyabuzima cyari gifite mu maso hane n’amababa ane.
7 Amaguru yabyo yari arambuye, ibirenge byabyo bimeze nk’ibinono by’inyana kandi birabagirana nk’umuringa usennye.
8 Munsi y’amababa yabyo hari ibiganza by’umuntu byarebaga mu byerekezo bine, kimwe no mu maso habyo n’amababa yabyo.
9 Amababa ya buri kinyabuzima yakoraga ku y’ikindi, byagendaga biromboreje imbere yabyo kandi ntibyigere bikebuka.
10 Uko ari bine byari bifite mu maso nk’ah’umuntu, mu maso h’iburyo hasaga n’ah’intare, mu maso h’ibumoso hasaga n’ah’ikimasa, kandi uko ari bine byari bifite mu maso hasa n’aha kagoma.
11 Abiri mu mababa ya buri kinyabuzima yarebaga hejuru kandi rimwe rikora ku rindi, andi abiri atwikiriye umubiri wacyo.
12 Buri kinyabuzima cyagendaga kiromboreje imbere yacyo, bikajya iyo bishaka kandi ntibyigere bikebuka.
13 Ibyo binyabuzima byasaga n’amakara yaka, kandi bikarabya nk’ibirimi by’umuriro. Uwo muriro wagendaga hagati y’ibyo binyabuzima uko ari bine, ukahasakāza umucyo kubera ibishashi byawo byarabyaga nk’umurabyo.
14 Ibinyabuzima byagendaga binyuranamo, kandi binyaruka nk’umurabyo.
15 Nuko nitegereje mbona ku ruhande rwa buri kinyabuzima, uruziga rukora hasi.
16 Isura n’imiterere y’izo nziga yasaga n’ibuye ry’agaciro. Izo nziga uko ari enye zarasaga zose, zikozwe kimwe kandi zisobekeranye.
17 Izo nziga zagendaga zikaraga zigana mu byerekezo bine, ntizigere zihindukira.
18 Amagurudumu yazo yari maremare cyane, kandi uko ari ane yari azengurutsweho n’amaso.
19 Iyo ibinyabuzima byagendaga, inziga zajyanaga na byo, byajya ejuru zikazamukana na byo.
20 Byajyaga iyo bishatse inziga zikajyana na byo, kuko ibyo binyabuzima ari byo byazikoreshaga.
21 Iyo ibinyabuzima byagendaga, inziga zajyanaga na byo, byahagarara na zo zigahagarara. Iyo byajya ejuru zazamukanaga na byo, kuko ibyo binyabuzima ari byo byazikoreshaga.
22 Hejuru y’ibyo binyabuzima hari igisa n’igisenge, kibengerana nk’urubura kandi gitangaje.
23 Amababa abiri ya buri kinyabuzima yari arambuye munsi y’icyo gisa n’igisenge, rimwe ryerekeranye n’irindi, naho andi abiri yari atwikiriye umubiri wa buri kinyabuzima.
24 Iyo byagendaga numvaga urusaku rw’amababa yabyo, rwari urusaku rumeze nk’urw’amazi magari, cyangwa nk’ijwi ry’Ishoborabyose, cyangwa imirindi y’ingabo. Iyo byarekaga kugenda, byabumbaga amababa yabyo.
25 Hanyuma ijwi ryumvikanira hejuru y’icyo gisa n’igisenge, cyari hejuru y’ibyo binyabuzima byari bihagaze bibumbye amababa yabyo.
26 Hejuru y’igisa n’igisenge hari ikintu kimeze nk’ibuye rya safiro, gikozwe nk’intebe ya cyami. Kuri iyo ntebe ahagana hejuru hari igisa n’umuntu.
27 Nuko mbona icyo gisa n’umuntu kirabagirana nk’icyuma gisennye kandi kizengurutswe n’umuriro. Munsi y’urukenyerero nahabonaga igisa n’umuriro ukimurikira.
28 Icyo gisa n’umuntu cyari gikikijwe n’umucyo umeze nk’umukororombya urabagirana mu gihe cy’imvura. Ibyo byashushanyaga ikuzo ry’Uhoraho, mbibonye nikubita hasi nubamye. Nuko numva ijwi ry’umvugisha.