Ab’i Yeruzalemu bazahanwa
1 Nuko Mwuka aranzamura anjyana ku muryango w’Ingoro y’Uhoraho, aherekera iburasirazuba. Bugufi bw’uwo muryango hari abantu makumyabiri na batanu, muri bo mbonamo uwitwa Yāzaniya mwene Azuri na Pelatiyamwene Benaya bari abayobozi ba rubanda.
2 Uhoraho arambwira ati:
3 “Yewe muntu, aba bantu bagamije gukora ibibi no gutanga inama mbi muri uyu mujyi. Baravuga bati: ‘Igihe cyo kubaka amazu ntikiragera. Uyu mujyi ni nk’inkono iteka, naho twe abawurimo turi nk’inyama.
4 Yewe muntu, ngaho bahanurire ubamagane.’ ”
5 Nuko Mwuka w’Uhoraho anzaho arambwira ati: “Uhoraho aravuze ati: ‘Mwa Bisiraheli mwe, koko nzi ibyo muvuga n’ibyo mutekereza.
6 Mwiciye abantu benshi muri uyu mujyi, amayira yawo muyuzuzamo intumbi.’
7 Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati: ‘Uyu mujyi ni wo nkono, naho intumbi mwawujujemo ni zo nyama. Nyamara mwebwe nzawubameneshamo.
8 Mutinya intambara, nyamara ni yo nzabateza. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
9 Nzabamenesha muri uyu mujyi mbagabize abanyamahanga, bityo mbahane.
10 Nzabatsembesha intambara mbahanire mu gihugu cyanyu, bityo mumenye ko ndi Uhoraho.
11 Uyu mujyi ntuzababera nk’inkono iteka, namwe ntimuzaba nk’inyama ziwurimo kuko nzabahanira mu gihugu cyanyu.
12 Muzamenya ko ndi Uhoraho, mukaba mwaranze gukurikiza amateka n’amategeko yanjye, nyamara mukigana imigenzo y’amahanga abakikije.’ ”
13 Nuko igihe nahanuraga, Pelatiya mwene Benaya arapfa. Mperako nikubita hasi nubamye ndangurura ijwi nti: “Nyagasani Uhoraho, mbese ugiye gutsemba Abisiraheli bose basigaye?”
Abajyanywe ho iminyago batahuka
14 Uhoraho arambwira ati:
15 “Yewe muntu, abatuye i Yeruzalemu bavuga ibyawe n’iby’abavandimwe bawe na bene wanyu n’Abisiraheli bose muri kumwe bati: ‘Bo bari kure y’Uhoraho, iki gihugu ni twebwe twagihawe ho gakondo.’
16 None rero babwire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Nubwo nabohereye mu mahanga nkabatatanyiriza mu bihugu, icyakora muri iki gihe ndi kumwe na bo muri ibyo bihugu, mbabereye ubuhungiro.’
17 “Babwire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Nzabakoranya mbavane mu mahanga, nzabavana mu bihugu mwatataniyemo mbasubize mu gihugu cya Isiraheli.
18 Muzakigarukamo maze mukureho ibizira n’ibiteye ishozi byose bikirimo.
19 Nzabahindura bashya mugire ibitekerezo bitunganye. Nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye mbashyiremo umutima uboneye.
20 Bityo muzakurikiza amateka yanjye kandi mwitondere Amategeko yanjye. Muzaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yanyu.
21 Nyamara abiyeguriye ibizira n’ibiteye ishozi, nzabītura ibihwanye n’imigenzereze yabo.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Ikuzo ry’Uhoraho rivanwa muri Yeruzalemu
22 Nuko abakerubi barambura amababa yabo bagurukana n’inziga zari iruhande rwabo, kandi ikuzo ry’Imana y’Abisiraheli ryarabagiraniraga hejuru yabo.
23 Hanyuma ikuzo ry’Uhoraho rivanwa mu mujyi, rijya hejuru y’umusozi uri iburasirazuba bwa Yeruzalemu.
24 Mwuka aranzamura anjyana muri Babiloniya, aho abajyanywe ho iminyago bari bari. Ibyo nabyerekwaga na Mwuka w’Imana, maze ibonekerwa rirangirira aho.
25 Hanyuma ibyo Uhoraho yanyeretse byose mbitekerereza abajyanywe ho iminyago.