Umuzabibu wajugunywe mu muriro
1 Uhoraho arambwira ati:
2 “Yewe muntu, mbese urubaho rw’umuzabibun’amashami yawo, birusha iki izindi mbaho z’ibiti byo mu ishyamba?
3 Mbese rushobora kubāzwamo igikoresho cy’ingirakamaro? Mbese barubāzamo akabaho ko kumanikaho ibikoresho? Reka da!
4 Akamaro karwo ni ako gucanwa gusa. None se rumaze gushya imitwe yombi, igihimba na cyo kigakongoka, rwaba rukimaze iki?
5 Niba nta kamaro rwari rufite rukiri ruzima, ruzamara iki nyuma yo gushya rugakongoka?”
6 Ni cyo gituma Nyagasani Uhoraho avuga ati: “Nk’uko narobanuye urubaho rw’umuzabibu mu biti byo mu ishyamba ngo rucanwe, ni ko nzagenzereza abatuye Yeruzalemu.
7 Nzabahana nubwo barokotse umuriro, nyamara kandi uwo muriro ni wo uzabatsemba. Nimbahana muzamenya ko ndi Uhoraho.
8 Igihugu cyabo nzagihindura ikidaturwa kuko bampemukiye.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.