Ezek 17

Umugani wa za kagoma n’umuzabibu

1 Uhoraho arambwira ati:

2 “Yewe muntu, sakuza n’Abisiraheli kandi ubacire umugani,

3 ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Kagoma nini ifite amababa manini kandi maremare, n’ubwoya bwinshi bw’amabara anyuranye, yagiye ku bisi bya Libani igwa mu bushorishori bw’isederi,

4 ica ishami rirerire irijyana mu gihugu cy’abacuruzi, irishyira mu mujyi wabo.

5 Hanyuma ifata n’urugemwe rwo mu gihugu cya Isiraheli maze irutera mu murima urumbuka, nk’igiti cyishimira kuba hafi y’amazi menshi.

6 Nuko urwo rugemwe rurakura ruba umuzabibu utoshye, ugaba amashami uyerekeza kuri ya kagoma, ushora n’imizi munsi yayo. Uwo muzabibu ugaba amashami menshi, ugira n’amababi menshi.

7 Haduka indi kagoma nini, na yo ifite amababa manini n’ubwoya bwinshi. Wa muzabibu ushora imizi, ugaba n’amashami ubyerekeje kuri iyo kagoma. Wizeraga ko uzabona ibiwutunga biruta ibyo mu murima wari uteyemo.

8 Nyamara wari waratewe mu butaka burumbuka hafi y’amazi menshi, kugira ngo ugabe amashami kandi were imbuto maze ube umuzabibu ushimishije.’ ”

9 Nyagasani Uhoraho arambwira ati: “Baza Abisiraheli uti: ‘Mbese uwo muzabibu uzakura usagambe? Mbese kagoma ya mbere ntizawurandura, igahungura imbuto zawo maze ukuma? Imishibu yawo izuma, kandi iyo kagoma ntizakenera ingufu nyinshi cyangwa abantu benshi bo kuwurandura.

10 Mbese niwongera guterwa uzakura usagambe? Mbese umuyaga w’iburasirazubanuwuhuha, ntuzumira mu butaka watewemo?’ ”

Igisobanuro cy’uwo mugani

11 Uhoraho arambwira ati:

12 “Baza abo bantu b’ibyigomeke niba bazi icyo uwo mugani usobanura, hanyuma ubabwire uti: ‘Umwami wa Babiloniya yaje i Yeruzalemu atwara umwami n’ibyegera bye, abajyana muri Babiloniya.

13 Yafashe umuntu umwe wo mu muryango w’umwami bagirana amasezerano, amurahiza ko azamwumvira. Yajyanye abanyacyubahiro bose bo mu gihugu ho iminyago,

14 kugira ngo ubutegetsi bucike intege bwe kubyutsa umutwe, kandi bukomeze amasezerano bagiranye.

15 Nyamara uwo mwami mushya arivumbagatanya, yohereza intumwa mu Misiri kugira ngo bamuhe amafarasi n’ingabo nyinshi. Mbese uyu mwami hari icyo azageraho? Mbese ukora ibyo azabihonoka? Mbese azatunganirwa kandi yarishe amasezerano?’

16 “Jyewe Nyagasani Uhoraho, ndahiye ubugingo bwanjye ko uwo mwami azapfira i Babiloni nta kabuza, mu gihugu cy’umwami wamuhaye ubutegetsi, kuko yamusuzuguye akarenga ku ndahiro kandi akica amasezerano bagiranye.

17 Umwami wa Misiri n’ingabo ze nyinshi kandi z’intwari ntibazashobora kumurwanirira, igihe Abanyababiloniya bazaba bamugotesheje ibirundo by’igitaka n’inkuta kugira ngo bice abantu benshi.

18 Uwo mwami mushya yarenze ku ndahiro, yica amasezerano kandi yari yarabyemeye. Kubera ayo makosa yose yakoze ntazahonoka.”

19 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Ndahiye ubugingo bwanjye, kuko yasuzuguye indahiro yarahiye akica Isezerano ryanjye, nzabimuryoza.

20 Nzamutega umutego awugwemo, maze mujyane muri Babiloniya muhanireyo kubera ko yampemukiye.

21 Ingabo ze z’intwari zizagwa ku rugamba, abazacika ku icumu bazatatanira mu mpande zose z’isi. Bityo muzamenya ko ari jye Uhoraho wabivuze.”

Isezerano ry’Uhoraho

22 Nyagasani Uhoraho aravuga ati:

“Nzafata ishami ryo mu bushorishori bw’isederi,

nzavuna ishami rikiri ritotomu mashami yayo,

maze nditere ku musozi muremure.

23 Nzaritera ku musozi muremure wa Isiraheli,

rigabe amashami kandi ryere imbuto.

Rizaba isederi ishimishije,

inyoni z’ubwoko bwose zizabona ubwugamo mu mashami yayo ziberemo.

24 Bityo ibiti byose byo mu gasozi bizamenya ko ari jyewe Uhoraho

ucisha bugufi ibiti birebire, ngashyira ejuru ibigufi.

Bizamenya kandi ko ari jye wumisha ibiti bitoshye,

ngatuma ibyumagaye bitoha.”

Ni jyewe Uhoraho ubivuze kandi nzabisohoza.