Ezek 19

Kuririra abayobozi ba Isiraheli

1 Uhoraho arambwira ati:

“Tera indirimbo uririre abayobozi ba Isiraheli uti:

2 ‘Nyoko yari intare y’ingore,

yabaga hamwe n’intare z’ingabo,

yaryamaga hagati y’imigunzu y’intare,

yareraga ibyana byayo.

3 Yareze kimwe mu byana byayo,

irakirera kiba intare y’inkazi,

kimenya guhiga no kurya abantu.

4 Amahanga yumvise ubuhangange bwacyo,

baragiteze kigwa mu rwobo,

bagikuruje inkonzo bakijyana mu Misiri.

5 Ya ntare y’ingore irategereza iraheba,

yarategereje icyizere cyayo kirashira.

Irera ikindi cyana cyayo,

irakirera kiba intare y’inkazi.

6 Cyabanaga n’izindi ntare,

gihinduka intare y’inkazi,

na cyo kimenya guhiga no kurya abantu.

7 Cyasenye amazu yabo akomeye,

cyarimbuye n’imijyi yabo.

Igihugu n’abagituye bakuka umutima,

bakurwa umutima n’umutontomo wacyo.

8 Amahanga aturuka impande zose arakirwanya,

baragitega kigwa mu rwobo.

9 Bagikururisha inkonzo barakiboha,

baragikurubana bagishyīra umwami wa Babiloniya.

Baragifata baragifunga,

umutontomo wacyo ntiwongeye kumvikana mu misozi ya Isiraheli.’ ”

Kuririra umuzabibu

10 Uhoraho aravuga ati:

“Nyoko yari nk’umuzabibu watewe hafi y’amazi.

Wararumbukaga ukagira n’amashami menshi,

byatewe n’uko wabonye amazi ahagije.

11 Wari ufite amashami akomeye,

amashami akwiriye kuvamo inkoni za cyami.

Wari muremure ugera mu bicu,

ubunini bwawo n’ubwinshi bw’amashami yawo byari bitangaje.

12 Nyamara warimburanywe uburakari ujugunywa hasi,

umuyaga w’iburasirazuba wumishije imbuto zawo.

Amashami yawo akomeye yarumye,

umuriro urayatwika.

13 None uwo muzabibu utewe mu butayu,

watewe mu gihugu cyumagaye kitagira amazi.

14 Umuriro waturutse mu gihimba cyawo,

watwitse amashami yawo n’imbuto zawo.

Ntuzongera kugira amashami akomeye,

ntuzongera kuvamo inkoni za cyami.”

Iyo ni indirimbo yaririmbwe nk’amaganya.