Ezek 2

Ezekiyeli atumwa ku Bisiraheli

1 Uwamvugishaga arambwira ati: “Yewe muntu, haguruka ngire icyo nkubwira.”

2 Akivuga iryo jambo Mwuka w’Imana anyinjiramo mbasha guhaguruka. Nuko ntangira gutega amatwi umvugisha.

3 Arambwira ati: “Yewe muntu, ngutumye ku Bisiraheli banyigometseho nk’uko ba sekuruza babigenje kugeza na n’ubu.

4 Ngutumye rero kuri abo banyagasuzuguro binangiye. Uzababwire uti: ‘Uku ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.’

5 Bakumva cyangwa batakumva, nibura bazamenya ko muri bo hari umuhanuzi, nubwo ari abantu b’ibyigomeke.

6 “Yewe muntu, uramenye ntuzabatinye cyangwa ngo utinyishwe n’amagambo yabo. Bazakurwanya umere nk’uri mu mahwa cyangwa uwicaye hejuru y’indyanishamurizo. Ntuzatinyishwe n’amagambo yabo cyangwa imyifatire yabo, kuko ari abantu b’ibyigomeke.

7 Bakumva cyangwa batakumva kuko ari abantu b’ibyigomeke, uzabagezeho ubutumwa nguhaye.

8 “Yewe muntu, umva icyo nkubwira: uramenye ntuzabe icyigomeke nka bo, ahubwo asama maze urye icyo ngiye kuguha.”

9 Ngo ndebe mbona ukuboko kunyerekejweho, gufashe umuzingo w’igitabo.

10 Nuko icyo gitabo akiramburira imbere yanjye. Cyari cyanditswemo imbere n’inyuma amagambo y’amaganya n’ishavu n’imiborogo.