Imiburo yerekeye Abamoni
1 Uhoraho arambwira ati:
2 “Yewe muntu, hindukirira Abamoni ubabwire ibiberekeyeho.
3 Babwire uti: ‘Nimwumve ibyo Nyagasani Uhoraho avuga: kubera ko mwanejejwe n’uko Ingoro yanjye yahumanyijwe, igihugu cya Isiraheli kigahindurwa amatongo n’Abayuda bakajyanwa ho iminyago,
4 ngiye kubateza abantu b’iburasirazuba babigarurire. Bazashinga inkambi n’amahema yabo mu gihugu cyanyu. Bazarya imbuto banywe n’amata byari bibagenewe.
5 Umurwa wa Raba nzawuhindura urwuri rw’ingamiya, kandi igihugu cyose cy’Abamoni nzagihindura igikumba cy’intama, bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.’ ”
6 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Mwakomye mu mashyi kandi musabagizwa n’ibyishimo kubera ibyago bya Isiraheli. Mwasuzuguye abantu banjye mubanga urunuka.
7 Kubera ko mwakoze ibyo, ngiye kubagabiza abanyamahanga babasahure. Nzabarimbura ku buryo mutazongera kumenyekana cyangwa ngo mugire igihugu, bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.”
Imiburo yerekeye Abamowabu
8 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Kubera ko Abamowabu n’ab’i Seyiribavuze ko Abayuda babaye nk’andi moko,
9 nzatuma imijyi yo ku mipaka ya Mowabu iterwa, ndetse n’imijyi irusha iyindi ubwiza, ari yo Beti-Yeshimoti na Bāli-Mewoni na Kiriyatayimu.
10 Abamowabu nzabateza abantu b’iburasirazuba babigarurire nk’uko byagendekeye Abamoni, kandi Mowabu ntizongera kwitwa igihugu.
11 Nzahana Abamowabu, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.”
Imiburo yerekeye Abedomu
12 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Abedomu bihōreye bikabije ku Bayuda, ibyo bibabera igicumuro.
13 Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Nzahana Abedomu, ntsembe abantu n’amatungo mu gihugu maze ngihindure ikidaturwa, uhereye i Temaniukageza i Dedani, abaturage baho bazatsembwa n’intambara.
14 Nzihōrera ku Bedomu nkoresheje abantu banjye b’Abisiraheli. Bazihōrera bakurikije uburakari n’umujinya byanjye bikaze, bityo Abedomu bazamenya ko ari jyewe wabikoze.’ ” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.
Imiburo yerekeye Abafilisiti
15 Nyagasani Uhoraho aravuga nti: “Abafilisiti bihōreye bikabije, bashingiye ku buriganya bwabo no ku rwangano rwabaye akarande, bashaka kurimbura u Buyuda.
16 Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ngiye guhana Abafilisiti. Nzarimbura Abakeretibasigaye baturiye inyanja.
17 Nzabihimuraho bikomeye kandi mbahanishe umujinya wanjye. Bityo bazamenya ko ndi Uhoraho, igihe nzaba nabihimuyeho.’ ”