Ezek 27

Indirimbo y’amaganya kubera irimbuka rya Tiri

1 Uhoraho arambwira ati:

2 “Yewe muntu, tera indirimbo y’amaganya kubera irimbuka rya Tiri,

3 umujyi wubatswe ku nkengero z’inyanja kandi ukagirana ubucuruzi n’abantu baturiye inyanja, uwubwire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati:

‘Wowe Tiri, wirata ko uri mwiza bihebuje,

4 wirata ko uturiye inyanja,

wirata ko wubatswe nk’ubwato bw’akataraboneka.

5 Abakubatse bakoresheje amasipure y’i Seniri,

bagushyizeho inkingi ibajwe mu masederi yo muri Libani.

6 Ingashya zawe zabājwe mu biti binini by’i Bashani,

zabājwe kandi mu mizonobari yo mu kirwa cya Shipure,

zatatsweho amahembe y’inzovu.

7 Umwendawakuyoboraga waturutse mu Misiri,

wari mwiza kandi utatse wakubereye ibendera.

Amarido yawe yari akozwe mu myenda y’umuhemba,

iyo myenda y’umuhemba yaturutse mu kirwa cya Shipure.

8 Tiri we, abasare bawe bakomokaga muri Sidoni no muri Aruvadi,

abasare bawe bari abahanga.

9 Abakuru b’i Gabali n’abanyabukorikori baho,

abo ni bo bari bashinzwe gusana amato yawe.

Amato yose yo mu nyanja n’abasare bayo bazaga iwawe,

bazaga iwawe kukuranguraho ibicuruzwa.

10 Abaperesi n’ab’Abaludi n’Abaputibari mu ngabo zawe,

bamanikaga ingabo zabo n’ingofero zabo ku nkuta zawe,

izo ngabo zaguheshaga ishema.

11 Ingabo z’Abaruvadi zarindaga inkuta zawe,

Abanyagamadi barindaga iminara yawe.

Bamanikaga ingabo zabo ku nkuta zawe,

abo ni bo batumaga ubwiza bwawe butagira amakemwa.’

Tiri umujyi w’ubucuruzi

12 “Abantu b’i Tarushishi baguraga nawe ibicuruzwa by’ibintu byinshi by’agaciro. Ibicuruzwa byawe babiguranaga ifeza n’icyuma, n’itini n’umuringa.

13 Abagereki n’abaturage ba Tubali n’Abamesheki na bo baguraga nawe ibicuruzwa, bakakuzanira inkoreragahato n’ibintu bicuzwe mu muringa ho ingurane z’ibicuruzwa byawe.

14 Abantu b’i Beti-Togaruma baguhaga amafarasi aheka imitwaro n’ay’intambara n’inyumbu.

15 Abantu b’i Dedanina bo baguraga nawe ibicuruzwa. Abatuye mu birwa bari abaguzi bawe, bakaguha amahembe y’inzovu n’imbaho z’agaciro.

16 Abanyasiriya na bo baguraga nawe ibicuruzwa by’ibintu byinshi by’agaciro. Baguhaga amabuye ya emerodi n’imyenda y’imihemba, n’ifumye n’iy’umweru unoze, n’amabuye y’agaciro n’andi yitwa rubi.

17 Abayuda n’Abisiraheli na bo baguraga nawe ibicuruzwa. Baguhaga ingano z’i Miniti, bakaguha amavuta yomora n’ubuki, n’amavuta n’imibavu.

18 Abantu b’i Damasi na bo baguraga nawe ibicuruzwa by’ibintu byinshi by’agaciro. Baguhaga divayi yengerwa i Heliboni n’ubwoya bw’intama z’i Sahari.

19 Abakomoka kuri Dani n’Abagereki baturutse Uzali bajyanaga ibicuruzwa byawe, bakaguha icyuma gicuzwe, n’ibiti n’umusagavu.

20 Abantu b’i Dedani na bo baguraga nawe ibicuruzwa by’imyenda iboshywe, yicarwagaho n’abagendera ku mafarasi.

21 Abarabu ndetse n’abategetsi b’igihugu cya Kedari na bo baguraga nawe ibicuruzwa. Baguhaga abana b’intama n’amapfizi y’intama n’ay’ihene.

22 Abacuruzi b’i Sheba n’ab’i Rāma na bo baguraga nawe ibicuruzwa. Baguhaga imibavu ihumura neza y’ubwoko bwose, n’amabuye y’agaciro y’ubwoko bwose n’izahabu.

23 Abacuruzi b’i Harani n’ab’i Kane n’abo muri Edeni na bo baguraga nawe ibicuruzwa, kimwe n’ab’i Sheba n’abo muri Ashūru n’i Kilimadi.

24 Mu masoko yawe bahazanaga imyenda y’agaciro, iy’umuhemba n’ifumye n’iy’amabara menshi, n’imikeka y’amabara menshi, n’imishumi iboshywe kandi iriho incunda z’amapfundo akomeye.

25 “Amato y’i Tarushishi yatwaraga ibicuruzwa byawe,

wowe Tiri wari nk’ubwato mu nyanja,

wari wuzuye ibicuruzwa biremereye.

26 Abasare bawe bakujyanye mu nyanja rwagati,

umuyaga w’iburasirazuba uragusandaza.

27 Ubutunzi n’ibicuruzwa n’imari byawe,

abasare bawe n’abasannyi b’amato n’abacuruzi bawe,

ingabo zawe n’abagenzi bose wari utwaye igihe warohamaga mu nyanja,

abo bantu n’ibintu byarohamye hamwe nawe.

28 Abaturiye inyanja bazahinda umushyitsi,

bazabiterwa n’umuborogo w’abasare bawe.

29 Amato yose bayavuyemo,

abasare bose bihagarariye imusozi.

30 Bazarangurura amajwi bakuririre bababaye,

baziyorera umukungugu ku mutwe maze bigaragure mu ivu.

31 Bazimoza babitewe nawe,

bazambara imyambaro igaragaza akababaro.

Bazakuririra bababaye cyane,

bazarira bahogore.

32 Bazatera indirimbo y’amaganya ku bwawe,

bazaririmba iyi ndirimbo y’icyunamo bavuga bati:

‘Ni nde wigeze acecekeshwa nka Tiri,

ni nde wacecekeshejwe nka Tiri ikikijwe n’inyanja?

33 Iyo ibicuruzwa byawe byambutswaga mu bihugu bya kure,

wanezezaga amahanga menshi.

Ubukungu bwawe bwinshi n’ibicuruzwa byawe, byakungahazaga abami b’isi.

34 None wasandariye ikuzimu mu nyanja,

ibicuruzwa byawe n’abakozi bawe bose,

ibyo byose byarohamye hamwe nawe mu nyanja.’

35 Abatuye mu birwa bose bababajwe n’ibikubayeho,

abami babo barahinda umushyitsi,

basuherewe kubera ubwoba.

36 Abacuruzi b’amahanga baraganya,

koko iherezo ryawe riteye ubwoba,

ntuzongera kubaho ukundi.”