Ezek 28

Imiburo yerekeye umwami wa Tiri

1 Uhoraho arambwira ati:

2 “Yewe muntu, bwira umwami wa Tiri ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Dore wishyize hejuru uvuga ko uri imana, ko ugenga izindi mana kandi uganje mu nyanja rwagati. Nyamara uri umuntu nturi imana, nubwo utekereza ko uri umunyabwenge nk’imana.

3 Wowe wibwira ko uri umunyabwenge kuruta Daniyeli, utekereza ko nta banga na rimwe utahishura.

4 Warikungahaje kubera ubwenge n’ubushishozi bwawe, urundanya izahabu n’ifeza mu bubiko bwawe.

5 Wagwije umutungo kubera ubuhanga ufite mu bucuruzi, wongereye ubukire bituma wishyira hejuru.’

6 “None rero jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: ‘Kubera ko wibwiye ko uri umunyabwenge nk’imana,

7 ngiye kuguteza abanyamahanga bakurwanye, abantu b’abanyarugomo kurusha abandi. Bazakura inkota zabo barwanye ubwiza bwawe n’ubuhanga bwawe n’ikuzo ryawe.

8 Bazakuroha ikuzimu mu nyanja, maze upfe urw’agashinyaguro.

9 Ubwo se uzongera kuvuga ko uri imana, igihe bazaba baje kukurimbura? Nyamara igihe uzaba uhanganye n’abo bicanyi, uzamenya ko uri umuntu buntu utari Imana.

10 Uzapfa urw’abatakebwe, ugwe mu maboko y’abanyamahanga.’ Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.”

Kuva ku ngoma k’umwami wa Tiri

11 Uhoraho arambwira ati:

12 “Yewe muntu, tera indirimbo y’amaganya kubera umwami wa Tiri, maze umubwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Wa mwami wa Tiri we, wahoze uri intangarugero mu butungane, kandi wari ufite ubwenge n’ubwiza bihebuje.

13 Wari utuye muri Edeni ari yo busitani bw’Imana, kandi wari utatse amabuye yose y’agaciro ari yo rubi na topazi na emerodi, na kirizolito na onigisi na yasipi, na safiro na malashita na berilo. Wari ufite ibirimbisho by’izahabu wahawe ubwo waremwaga.

14 Aho wabaga nahashyize umukerubi wo kukurinda, wabaga ku musozi wanyeguriwe kandi wagendaga mu mabuye arabagirana.

15 Wagize imyifatire itagira amakemwa kuva ukiremwa, kugeza ubwo ubugome bukugaragayeho.

16 Ubucuruzi bwawe bwo hirya no hino bwagukururiye ubugome n’ibyaha. Ni yo mpamu nagukojeje isoni nkakuvana ku musozi wanjye, maze umukerubi wakurindaga arakumeneshauva muri ya mabuye arabagirana.

17 Ubwiza bwawe bwatumye wirata, ubwamamare bwawe butuma ubura ubwenge. Ni yo mpamvu nakujugunye hasi maze ubera abandi bami akarorero.

18 Ibyaha byawe byinshi n’ubucuruzi bwawe bwuzuye uburiganya, byatumye uhumanya ingoro zawe. Ni yo mpamvu ngiye kugukongezamo umuriro ugukongore, maze nguhindure ivu imbere y’abakureba bose.

19 Amahanga yose akuzi azumirwa kubera iherezo ryawe riteye ubwoba, kandi ntuzongera kubaho ukundi.’ ”

Imiburo yerekeye Sidoni

20 Uhoraho arambwira ati:

21 “Yewe muntu, hindukira maze uhanurire Sidoni,

22 ubwire abayituye ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Sidoni we, ngiye kukurwanya kandi nzahabwa ikuzo ku bw’ibyo ngukoreye. Abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho kubera ko nzaba naguhannye, bityo nkakugaragariza ubutungane bwanjye.

23 Nzaguteza icyorezo maze amaraso atembe mu mayira yawe. Uzaterwa impande zose kandi abaturage bawe bazicirwa mu mujyi. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ”

Isiraheli izagira amahoro

24 Uhoraho aravuga ati: “Amahanga akikije Isiraheli ntazongera kuyibangamira ngo ayibere nk’ibitovu cyangwa imifatangwe bihanda. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho.”

25 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nimara gukoranya Abisiraheli nkabavana mu mahanga aho bari baratataniye, amahanga yose azamenya ko ndi Umuziranenge. Abisiraheli bazatura mu gihugu cyabo nahaye umugaragu wanjye Yakobo.

26 Bazahaba mu mahoro biyubakire amazu, kandi bahinge imizabibu. Nzahana abaturanyi babo bose bababuzaga amahoro, bityo Abisiraheli bazamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho Imana yabo.”