Ezek 30

Uhoraho azahana Misiri

1 Uhoraho arambwira ati:

2 “Yewe muntu, hanura uvuge ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti:

‘Nimuboroge! Dore umunsi w’akaga uraje!

3 Koko uwo munsi uri hafi,

umunsi w’Uhoraho uregereje.

Uzaba ari umunsi w’ibihu,

ni igihe amahanga azabona akaga.

4 Intambara izayogoza Misiri,

muri Kushi bazadagadwa,

Abanyamisiri bazatsembwa,

igihugu kizasahurwa gisigare ari amatongo.’

5 “Abantu bose bifatanyije n’Abanyamisiri ari bo Abanyakushi n’Abaputi, n’Abaludi n’Abarabu bose, n’Abanyalibiya ndetse na bamwe mu Bisiraheli, bazicwa n’intambara hamwe n’Abanyamisiri.

6 “Jyewe Uhoraho ndavuga nti: ‘Abifatanyije n’Abanyamisiri bazarimbuka, n’ingabo zabo biratanaga zizahinduka ubusa. Uhereye i Migidoli ukageza Asuwani bazagwa ku rugamba.’ Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

7 Igihugu kizahinduka ubutayu kurusha ibindi bihugu, kandi imijyi yacyo ihinduke amatongo akabije.

8 Nimara guha Misiri inkongi y’umuriro no gutsemba abayitera inkunga, ni bwo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.

9 “Uwo munsi nzohereza intumwa mu mato zijye gutera ubwoba Abanyakushi bibwira ko bari mu mahoro, bazahinda umushyitsi kuri uwo munsi w’akaga ka Misiri. Ni koko uwo munsi urageze.”

10 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nzatsemba imbaga y’Abanyamisiri nkoresheje Nebukadinezari umwami wa Babiloniya.

11 We n’ingabo ze z’inkazi kurusha iz’amahanga yose bazaza bayogoze Misiri, bazayitera bitwaje inkota maze igihugu cyuzure imirambo.

12 Nzakamya uruzi rwa Nili igihugu nkigabize abagome, maze abanyamahanga bayogoze igihugu cyose. Uko ni ko jyewe Uhoraho mvuze.”

13 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nzatsemba ibigirwamana by’i Memfisi, ndimbure n’amashusho bahasengera. Misiri ntizongera kugira uyitegeka, kandi abaturage baho nzabatera ubwoba.

14 Intara ya Patirosi nzayihindura ikidaturwa, ntwike umujyi wa Sowani uri mu majyaruguru kandi mpane umujyi wa Tebesi.

15 Nzasuka uburakari bwanjye kuri Sini umujyi ntamenwa wo mu Misiri, ntsembe n’imbaga y’abatuye umujyi wa Tebesi.

16 Misiri nzayiha inkongi y’umuriro, abo mu mujyi wa Sini bashengurwe n’umubabaro. Inkuta za Tebesi zizariduka, naho Memfisi izaterwa n’abanzi ku manywa y’ihangu.

17 Abasore bo mu mujyi wa Oni n’uwa Pibeseti bazagwa ku rugamba, abandi bantu bo muri iyo mijyi bajyanwe ho iminyago.

18 Igihe nzakuraho uburetwa bwa Misiri no kwirata imbaraga kwayo kugashira, i Tefune hazaba icuraburindi. Misiri izatwikīrwa n’igihu, maze abantu bo mu mijyi yaho yose bajyanwe ho iminyago.

19 Nzahana Misiri, bityo abayituye bazamenya ko ndi Uhoraho.”

Imbaraga z’umwami wa Misiri zizashira

20 Ku itariki ya karindwi y’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa cumitujyanywe ho iminyago, Uhoraho arambwira ati:

21 “Yewe muntu, navunnye ukuboko k’umwami wa Misiri, kandi nta wigeze agupfuka cyangwa ngo akomore, kugira ngo kongere kubona imbaraga zo gufata inkota.

22 Ni cyo gitumye jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ngiye kurwanya umwami wa Misiri muvune amaboko ye yombi, ukukiri kuzima n’ukwavunitse, maze inkota afashe igwe hasi.

23 Nzatatanyiriza Abanyamisiri mu bihugu by’amahanga.

24 Nzakomeza amaboko y’umwami wa Babiloniya maze nshyire inkota yanjye mu kiganza cye, ariko nzavunagura amaboko y’umwami wa Misiri, azaganya kandi apfire imbere y’uwo mwanzi.

25 Nzakomeza amaboko y’umwami wa Babiloniya, nce intege umwami wa Misiri. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho, nimara gushyira inkota mu kiganza cy’umwami wa Babiloniya, akayibangura ayerekeje kuri Misiri.

26 Nzatatanyiriza Abanyamisiri mu bihugu by’amahanga, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ”