Ezek 32

Umwami wa Misiri agereranywa n’ingona

1 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa cumi n’abiri mu mwaka wa cumi n’ibiritujyanywe ho iminyago, Uhoraho yarambwiye ati:

2 “Yewe muntu, ngaho borogera umwami wa Misiri, umubwire uti:

‘Wibona nk’intare imbere y’amahanga,

nyamara umeze nk’ingona iri mu mazi.

Wivuruguta mu mazi n’ibirenge byawe ugatoba imigezi.’

3 None rero Nyagasani Uhoraho aravuga ati: ‘Igihe amahanga menshi azaba yakoranye, nzagufatira mu mutego wanjye maze bagukurure bagushyire imusozi.

4 Nzakujugunya imusozi maze ibisiga n’inyamaswa zose bikurye.

5 Ibisigazwa byawe nzabinyanyagiza ku misozi no mu bibaya.

6 Nzasesa amaraso yawe ku butaka maze atembe ku misozi no mu mikokwe.

7 Nimara kukurimbura nzatwikira ijuru, inyenyeri zijime. Nzatwikiriza izuba ibicu maze ukwezi kureke kumurika.

8 Nzazimya ibinyarumuri byose byo ku ijuru kubera wowe, nzatuma igihugu cyawe gicura umwijima. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

9 Abantu benshi nzabakura umutima nujyanwa ho umunyago mu mahanga, mu bihugu utigeze umenya.

10 Ibyo nzagukorera bizatera ubwoba amahanga menshi, kandi abami bayo bazashya ubwoba ninkurira inkota yanjye imbere yabo. Uwo munsi wo kurimbuka kwawe buri wese azahinda umushyitsi buri kanya yibaza uko azabaho.’ ”

11 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Igitero cy’Umwami w’i Babiloni kizagukurikirana.

12 Abantu bawe benshi bazicwa n’inkota z’abarwanyi bakomeye, abantu b’abagome kurusha abandi bose. Bazamaraho ibyatumaga Misiri yirata kandi batsembe abayituye bose.

13 Nzatsemba amatungo yawe yose aragirwa hafi ya Nili, kandi ibirenge by’abantu n’ibinono by’amatungo ntibizongera gutoba amazi yayo ukundi.

14 Nzagabanya umurego w’amazi yo mu Misiri, imigezi yaho itembe ituje nk’amavuta. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga.

15 Nimara guhindura Misiri ikidaturwa, ngatsemba ibiyirimo byose n’abayituye bose, ni bwo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.

16 Uyu muburo udasanzwe uzahinduka indirimbo y’amaganya. Abagore bo mu mahanga bazayiririmba baririra Misiri n’abantu bayo bose.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

Ezekiyeli aririra Abanyamisiri

17 Ku itariki ya cumi n’eshanu z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa cumi n’ibiritujyanywe ho iminyago, Uhoraho yarambwiye ati:

18 “Yewe muntu, ngaho ririra Abanyamisiri bose. Ubarohe ikuzimu hamwe n’andi mahanga akomeye, babe hamwe n’abapfuye.

19 Ubabwire uti:

‘Mbese mwibwira ko muri abatoni kurusha abandi?

Nimujye ikuzimu hamwe n’abatakebwe,

20 mupfane n’abaguye ku rugamba. Koko inkota yiteguye kwica Abanyamisiri bose.’

21 Aho ikuzimu intwari zikomeye n’abafatanyije na Misiri bazavuga bati: ‘Abanyamisiri badusanze ikuzimu, bahambwe hamwe n’abatakebwe baguye ku rugamba.’

22 “Umwami wa Ashūruni ho ari hamwe n’ingabo ze, akikijwe n’imva z’abantu be bose baguye ku rugamba.

23 Imva zabo ziri kure cyane ikuzimu, zikikije iy’umwami. Bose baguye ku rugamba bazira ko bakwizaga iterabwoba ku isi.

24 “Umwami wa Elamuni ho ari hamwe n’ingabo ze, akikijwe n’imva z’abantu bose baguye ku rugamba. Abo batakebwe bakwizaga iterabwoba ku isi, bagiye ikuzimu bakozwe n’isoni.

25 Koko rero umwami wa Elamu yahambwe hamwe n’abantu be, akikijwe n’imva z’ingabo ze. Abo batakebwe bose baguye ku rugamba, kuko bakwizaga iterabwoba ku isi. Bakojejwe isoni hamwe n’abagiye ikuzimu.

26 “Umwami wa Mesheki n’uwa Tubalini ho bari hamwe n’ingabo zabo, bakikijwe n’imva z’abantu babo, bose ni abatakebwe baguye ku rugamba kuko bakwizaga iterabwoba ku isi.

27 Ntibahambwe hamwe n’abandi b’intwari bo mu bihe bya kera bahambanywe intwaro zabo, bambaye inkota zabo ku ntugu kandi buzuye ikimwaro kubera ibicumuro byabo. Koko rero igihe bari bakiriho bakwije iterabwoba ku isi.

28 Namwe mwa Banyamisiri mwe, uko ni ko muzicwa hamwe n’abatakebwe baguye ku rugamba.

29 “Abedomu na bo ni ho bari hamwe n’abami babo n’abategetsi babo, bari abanyambaraga nyamara ubu bagiye ikuzimu hamwe n’abatakebwe baguye ku rugamba.

30 “Abategetsi bose bo mu majyaruguru n’Abanyasidoni na bo ni ho bari, ubutwari bwabo bwakwizaga iterabwoba, nyamara ubu bagiye ikuzimu bakozwe n’isoni hamwe n’abaguye ku rugamba.

31 Umwami wa Misiri n’ingabo ze nibabona abo bantu bose baguye ku rugamba, aziyumvamo ihumure. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

32 Naretse umwami wa Misiri akwiza iterabwoba ku isi, nyamara we n’ingabo ze bazahambwa hamwe n’abatakebwe baguye ku rugamba.” Ni jye Nyagasani Uhoraho ubivuze.