Imana ihana Abedomu
1 Uhoraho arambwira ati:
2 “Yewe muntu, hindukira uhange amaso imisozi ya Seyiri, maze uburire abayituye.
3 Ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti:
‘Ngiye kubarwanya, mwa misozi ya Seyiri mwe.
Nzabibasira maze mbahindure ikidaturwa.
4 Imijyi yanyu nzayihindura amatongo
kandi igihugu cyanyu kibe ubutayu.’
Ubwo ni bwo muzamenya ko ndi Uhoraho.
5 “Ntimwahwemye kuba abanzi b’Abisiraheli, mutuma bashirira ku icumu igihe bagwirirwaga n’ibyago, igihe igihano cy’ibyaha byabo cyari kigeze ku iherezo.
6 Kubera iyo mpamvu, jyewe Nyagasani Uhoraho, ndahiye ubugingo bwanjye ko urupfu rubugarije kandi mutazarurokoka. Kuko mutirinze kwica, namwe urupfu ruzabakurikirana.
7 Imisozi ya Seyiri nzayihindura ikidaturwa, nice buri wese uzahanyura.
8 Imisozi yanyu nzayuzuzaho imirambo, kandi intumbi z’abaguye ku rugamba zuzure ku dusozi no mu bibaya, ndetse no mu mikokwe yose.
9 Nzayihindura ikidaturwa iteka ryose, nta muntu uzongera gutura mu mijyi yanyu. Ubwo ni bwo muzamenya ko ndi Uhoraho.
10 “Muvuga ko Abayuda n’Abisiraheli ndetse n’ibihugu byabo ari ibyanyu, kandi ko muzabyigarurira. Nyamara nubwo bimeze bityo, jyewe Uhoraho nari Imana yabo.
11 Kubera iyo mpamvu, jyewe Nyagasani Uhoraho, ndahiye ko nzabitura ibihwanye n’uburakari n’ishyari mwagiriye Abisiraheli, ndetse n’urwango mwabangaga. Bityo Abisiraheli bazamenya ko ndi Uhoraho, kubera igihano nguhaye.
12 Ubwo ni bwo muzamenya ko jyewe Uhoraho numvise ibitutsi mwatutse imisozi ya Isiraheli, muvuga ngo yabaye ikidaturwa none turayigaruriye.
13 Mwanyiraseho muransebya kandi narabyumvise.”
14 Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: “Mwa misozi ya Seyiri mwe, nzabahindura ikidaturwa maze isi yose yishime.
15 Uko mwishimiye ukurimbuka kw’Abisiraheli nagize umwihariko wanjye, ni ko nanjye nzabagenza. Mwa misozi ya Seyiri mwe ndetse n’igihugu cyose cya Edomu, muzahinduka ubutayu. Ubwo ni bwo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.”