Umwami Sirusi yemera ko Ingoro y’Imana yubakwa
1 Mu mwaka wa mbere Sirusi umwami w’u Buperesiamaze kwigarurira Babiloniya, Uhoraho yasohoje ijambo yari yaravuze arinyujije ku muhanuzi Yeremiya. Nuko Uhoraho ashyira muri Sirusi umwami w’u Buperesi, igitekerezo cyo kwamamaza itangazo mu bwami bwe hose, rikamamazwa mu mvugo no mu nyandiko bagira bati:
2 “Uku ni ko Sirusi umwami w’u Buperesi avuze ati: ‘Uhoraho Imana nyir’ijuru yampaye ububasha bwo kwigarurira ibihugu byose by’abami bo ku isi, kandi yanshinze kuyubakira Ingoro i Yeruzalemu mu gihugu cy’u Buyuda.
3 Nuko rero umuntu wese wo mu bwoko bw’iyo Mana nimuhe umugisha asubire mu Buyuda, maze yubake Ingoro y’Uhoraho Imana ya Isiraheli i Yeruzalemu.
4 Abantu bose batuye ahantu hose hari Abayahudi bacitse ku icumu, nibabahe imfashanyo y’ifeza n’izahabu n’ubundi butunzi n’amatungo, ndetse n’amaturo y’ubushake yo kubakira Imana Ingoro i Yeruzalemu.’ ”
5 Nuko abatware b’amazu y’umuryango wa Yuda, n’ab’amazu y’umuryango wa Benyamini, n’abatambyi n’Abalevi, mbese abantu bose Uhoraho Imana yashyizemo igitekerezo cyo kuyubakira Ingoro i Yeruzalemu bitegura kujyayo.
6 Abaturanyi babo bose babatera inkunga, babaha ibikoresho bikozwe mu ifeza no mu izahabu, babaha n’ubundi butunzi n’amatungo n’izindi mpano z’agaciro, hamwe n’amaturo atangwa ku bushake bw’umuntu.
7 Nuko Umwami Sirusi ahamagaza ibikoresho byo mu Ngoro y’Uhoraho, ibyo Umwami Nebukadinezari yari yaravanye i Yeruzalemu akabishyira mu ngoro y’imana ze.
8 Ibyo bikoresho Sirusi umwami w’u Buperesi yabitumye umucungamari Mitiredati, amutegeka kubibarurira Sheshibasari igikomangoma cy’i Buyuda.
9 Dore ibyo yamubaruriye:
amasahane mirongo itatu akozwe mu izahabu,
n’amasahane igihumbi akozwe mu ifeza,
n’ibyuma makumyabiri n’icyenda,
10 n’amabesani mirongo itatu akozwe mu izahabu,
n’amabesani magana ane na cumi y’ingeri ya kabiri akozwe mu ifeza,
n’ibindi bikoresho igihumbi.
11 Ibikoresho byose byari ibihumbi bitanu na magana ane bikozwe mu ifeza no mu izahabu. Sheshibasari abitahukana byose ubwo abajyanywe ho iminyago bavaga muri Babiloniya bagiye i Yeruzalemu.