Abayahudi basezerera abagore babo b’abanyamahangakazi
1 Nuko Ezira akiri imbere y’Ingoro y’Imana apfukamye asenga, avuga ibyaha bakoze kandi arira, imbaga nyamwinshi y’Abisiraheli, abagabo n’abagore n’abana, bateranira aho yari ari barira cyane.
2 Nuko Shekaniya mwene Yehiyeli wo mu nzu ya Elamu abwira Ezira ati: “Twacumuye ku Mana yacu, kuko twebwe Abisiraheli twashatse abanyamahangakazi twasanze muri iki gihugu. Ariko nubwo bimeze bityo turacyafite icyizere.
3 Ubu nimuze tugirane amasezerano n’Imana yacu, maze dusezerere abo bagore bose hamwe n’abana babo. Bityo twumvire inama wowe n’abakurikiza amabwiriza y’Imana yacu mwatugiriye. Ibyo tuzabikora dukurikije Amategeko yayo.
4 None haguruka iki kibazo ni wowe kireba, ibyo tuvuze ubikore kandi komera turagushyigikiye.”
5 Nuko Ezira arahaguruka arahiza abakuru b’abatambyi n’ab’Abalevi n’ab’Abisiraheli bose, ko bazakurikiza iyo nama. Nuko barahira ko bazayikurikiza.
6 Ezira ava aho yari ari imbere y’Ingoro y’Imana, ajya kwa Yehohanani mwene Eliyashibu. Agezeyo yanga kugira icyo arya n’icyo anywa, kubera ko yari yashegeshwe n’igicumuro cy’abatahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago.
7 Nuko itangazo ryamamazwa mu gihugu cy’u Buyuda no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu, rimenyesha abatahutse bose ko bagomba guteranira i Yeruzalemu.
8 Ryavugaga kandi ko umuntu wese uzaba ataragera i Yeruzalemu nyuma y’iminsi itatu ritanzwe, hakurikijwe icyemezo cy’abatware n’abakuru b’amazu, azanyagwa umutungo we kandi acibwe mu muryango w’abatahutse.
9 Nyuma y’iminsi itatu, ni ukuvuga ku itariki ya makumyabiri y’ukwezi kwa cyenda, abagabo bose bo mu muryango wa Yuda n’abo mu wa Benyamini baraza bateranira i Yeruzalemu ku kibuga cy’Ingoro y’Imana. Kubera impamvu z’iryo teraniro no kubera imvura yagwaga, abantu bahindaga umushyitsi.
10 Umutambyi Ezira arahaguruka arababwira, ati: “Mwa bagabo mwe, mwacumuye ku Mana kuko mwashatse abanyamahangakazi, bityo mugwiza ibyaha by’Abisiraheli.
11 None rero nimwihane ibyaha byanyu imbere y’Uhoraho Imana ya ba sogokuruza, maze mukore ibyo ashaka. Nimwitandukanye n’abanyamahanga twasanze muri iki gihugu, kandi musezerere abanyamahangakazi mwashatse.”
12 Nuko abari bateraniye aho bose bavuga baranguruye bati: “Ibyo uvuze ni ukuri tuzabikora.
13 Icyakora turi benshi kandi ni igihe cy’imvura, ntibishoboka ko tuguma hanze. Byongeye kandi iki kibazo ntikiri burangire mu munsi umwe cyangwa ibiri, kuko abakoze icyo cyaha turi benshi.
14 Abatware bacu nibabe ari bo baduhagararira. Abaturage bose ba buri mujyi bashatse abanyamahangakazi bajye bitaba ku matariki bazahamagarwaho, bazane n’abakuru n’abacamanza bo mu mijyi y’iwabo. Bityo iki kibazo kizatungane, maze Imana yacu idukureho umujinya wayo ukaze.”
15 Yonatani mwene Asaheli na Yahazeya mwene Tikuva, ni bo bonyine banze iyo nama bashyigikiwe na Meshulamu n’Umulevi Shabetayi.
16 Abatahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago bemera iyo nama, maze batoranya umutambyi Ezira hamwe n’abatware b’amazu yose babavuzwe mu mazina. Nuko ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa cumi, abatoranyijwe batangira gusuzuma icyo kibazo.
17 Naho ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere, barangiza gusuzuma icyo ikibazo cy’abashatse abanyamahangakazi.
Urutonde rw’Abayahudi bari barashatse abanyamahangakazi
18 Mu batambyi, aba ni bo bari barashatse abanyamahangakazi:
Mu bakomokaga kuri Yeshuwa mwene Yosadaki na bene wabo ni
Māseya na Eliyezeri, na Yaribu na Gedaliya.
19 Nuko basezerana gusezerera abagore babo, kandi batamba isekurume y’intama yo guhongerera igicumuro cyabo.
20 Mu bakomokaga kuri Imeri ni Hanani na Zebadiya.
21 Mu bakomokaga kuri Harimu ni Māseya na Eliya na Shemaya, na Yehiyeli na Uziya.
22 Mu bakomokaga kuri Pashehuri ni Eliyowenayi na Māseya na Ishimayeli, na Netanēli na Yozabadi na Elasa.
23 Mu Balevi, aba ni bo bari barashatse abanyamahangakazi:
Yozabadi na Shimeyi na Kelaya (ubundi kandi yitwa Kelita), na Petahiya na Yuda na Eliyezeri.
24 Mu baririmbyi ni Eliyashibu.
Mu barinzi b’Ingoro y’Imana ni Shalumu na Telemu na Uri.
25 Muri rubanda rw’Abisiraheli, aba ni bo bari barashatse abanyamahangakazi:
Mu bakomokaga kuri Paroshi ni Ramiya na Iziya, na Malikiya na Miyamini, na Eleyazari na Malikiya wundi na Benaya.
26 Mu bakomokaga kuri Elamu ni Mataniya na Zakariya na Yehiyeli, na Abidi na Yeremoti na Eliya.
27 Mu bakomokaga kuri Zatu ni Eliyowenayi na Eliyashibu na Mataniya, na Yeremoti na Zabadi na Aziza.
28 Mu bakomokaga kuri Bebayi ni Yehohanani na Hananiya, na Zabayi na Atilayi.
29 Mu bakomokaga kuri Bani ni Meshulamu na Maluki na Adaya, na Yashubu na Sheyali na Yeremoti.
30 Mu bakomokaga kuri Pahati-Mowabu ni Adina na Kelali, na Benaya na Māseya, na Mataniya na Besalēli, na Binuwi na Manase.
31 Mu bakomokaga kuri Harimu ni Eliyezeri na Ishiya, na Malikiya na Shemaya na Simeyoni,
32 na Benyamini na Maluki na Shemariya.
33 Mu bakomokaga kuri Hashumu ni Matenayi na Matata, na Zabadi na Elifeleti, na Yeremayi na Manase na Shimeyi.
34 Mu bakomokaga kuri Bani ni Madayi na Amuramu na Uweli,
35 na Benaya na Bedeya na Keluhi,
36 na Vaniya na Meremoti na Eliyashibu,
37 na Mataniya na Matenayi na Yāsayi,
38 na Bani na Binuwi na Shimeyi,
39 na Shelemiya na Natani na Adaya,
40 na Makinadebayi na Shashayi na Sharayi,
41 na Azarēli na Shelemiya na Shemariya,
42 na Shalumu na Amariya na Yozefu.
43 Mu bakomokaga kuri Nebo ni Yeyiyeli na Matitiya, na Zabadi na Zebina, na Yadayi na Yoweli na Benaya.
44 Abo bagabo bose bari barashatse abanyamahangakazi, ndetse bamwe muri bo bari barabyaranye abana.