Abazanye na Ezira
1 Aya ni yo mazina y’abatware b’amazu y’Abisiraheli babaruranywe n’abantu twatahukanye tuva muri Babiloniya, ku ngoma y’Umwami Aritazeruzi:
2 Umutware w’inzu ya Finehasi yari Gerushomu,
umutware w’inzu ya Itamari yari Daniyeli,
umutware w’inzu ya Dawidi yari Hatushi,
3 wakomokaga kuri Shekaniya.
Umutware w’inzu ya Paroshi yari Zakariya, yari kumwe n’abagabo ijana na mirongo itanu babaruwe.
4 Umutware w’inzu ya Pahati-Mowabu yari Elihowenayi, mwene Zerahiya, yari kumwe n’abagabo magana abiri.
5 Umutware w’inzu ya Zatuyari Shekaniya mwene Yahaziyeli, yari kumwe n’abagabo magana atatu.
6 Umutware w’inzu ya Adini yari Ebedi mwene Yonatani, yari kumwe n’abagabo mirongo itanu.
7 Umutware w’inzu ya Elamu yari Yeshaya mwene Ataliya, yari kumwe n’abagabo mirongo irindwi.
8 Umutware w’inzu ya Shefatiya yari Zebadiya mwene Mikayeli, yari kumwe n’abagabo mirongo inani.
9 Umutware w’inzu ya Yowabu yari Obadiya mwene Yehiyeli, yari kumwe n’abagabo magana abiri na cumi n’umunani.
10 Umutware w’inzu ya Baniyari Shelomiti mwene Yosifiya, yari kumwe n’abagabo ijana na mirongo itandatu.
11 Umutware w’inzu ya Bebayi yari Zakariya mwene Bebayi, yari kumwe n’abagabo makumyabiri n’umunani.
12 Umutware w’inzu ya Azigadi yari Yohanani mwene Hakatani, yari kumwe n’abagabo ijana na cumi.
13 Haherutse abatware b’inzu ya Adonikamu ari bo aba: Elifeleti na Yeyiyeli na Shemaya bari kumwe n’abagabo mirongo itandatu,
14 hamwe n’abatware b’inzu ya Bigivayi ari bo aba: Utayi na Zabudibari kumwe n’abagabo mirongo irindwi
Abayahudi bitegura kujya i Yeruzalemu
15 Abo bantu mbakoranyiriza ku muyoboro w’amazi ugana mu mujyi wa Ahava, tuhakambika iminsi itatu. Nuko ngenzura rubanda n’abatambyi bari aho, nsanga nta Mulevi n’umwe wari uhari.
16 Ntumiza bamwe mu batware ari bo aba: Eliyezeri na Ariyeli na Shemaya, na Elinatani na Yaribu na Elinatani wundi, na Natani na Zakariya na Meshulamu, hamwe n’abigisha ari bo Yoyaribu na Elinatani.
17 Nuko mbatuma kuri Ido umutegetsi mukuru w’umujyi wa Kasifiya, no kuri bagenzi beari bo bakozi bo mu Ngoro y’Imana babaga i Kasifiya, mbasaba kutwoherereza abantu bo gukora mu Ngoro y’Imana.
18 Kubera ko Imana yacu yari iturinze, batwoherereje Sherebiya umugabo w’umunyabwenge wo mu nzu ya Mahili, ukomoka kuri Levi mwene Isiraheli. Yari kumwe n’abahungu be n’abavandimwe, bose hamwe bari cumi n’umunani.
19 Batwoherereje na Hashabiya ari kumwe na Yeshaya wo mu nzu ya Merari, na we ari kumwe n’abavandimwe be n’abahungu babo, bose hamwe bari makumyabiri.
20 Batwoherereje kandi abakozi magana abiri na makumyabiri batoranyijwe mu rwego rw’abakozi babavuze mu mazina. Urwo rwego rwari rwarashyizweho na Dawidi afatanyije n’ibyegera bye, kugira ngo abarurimo bajye bunganira Abalevi mu Ngoro y’Imana.
Ezira ategeka abantu kwiyiriza ubusa no gusenga
21 Tukiri kuri uwo muyoboro wa Ahava ntangaza ko twigomwa kurya, kugira ngo twicishe bugufi imbere y’Imana yacu kandi tuyisabe kuturinda mu rugendo, twebwe ubwacu n’abana bacu n’umutungo wacu.
22 Nari gukorwa n’isoni iyo nsaba umwami umutwe w’abasirikare n’uw’abarwanira ku mafarasi bo kuturinda ababisha badutegera mu nzira. Koko rero twari twabwiye umwami ko Imana yacu irinda abayiringira bose, ariko ikarakarira cyane abayireka.
23 Nuko twigomwa kurya kandi dusaba Imana yacu kuturinda, na yo itwemerera ibyo tuyisabye.
Amaturo y’ingoro y’Uwiteka
24 Hanyuma ntoranya abakuru cumi na babiri bo mu batambyi, hamwe na Sherebiya na Hashabiya n’abandi Balevi icumi.
25 Mbapimira ifeza n’izahabu n’ibikoresho byatanzwe n’umwami n’abajyanama be n’ibyegera bye, n’Abisiraheli bose bari muri Babiloniya, babitanze ho ituro ry’Ingoro y’Imana yacu.
26 Nuko mbaha ibiro by’ifeza bigeze ku bihumbi makumyabiri, n’ibikoresho by’ifeza bifite ibiro bigeze ku ibihumbi bitatu, n’ibiro by’izahabu bigeze ku bihumbi bitatu.
27 Mbaha kandi n’amabesani makumyabiri y’izahabu afite ibiro bigeze ku umunani n’igice, n’ibikoresho bibiri bikozwe mu muringa usennye bifite agaciro kenshi.
28 Ndababwira nti: “Mwebwe ubwanyu mweguriwe Uhoraho kimwe n’ibi bikoresho. Iyi feza n’izahabu ni amaturo y’ubushake yatuwe Uhoraho Imana ya ba sokuruza.
29 Muzabirinde maze mubisohoze i Yeruzalemu amahoro. Nimugerayo muzabipimire mu byumba by’ububiko bw’Ingoro y’Imana, imbere y’abakuru b’abatambyi n’Abalevi, n’abatware b’amazu y’Abisiraheli.”
30 Nuko abatambyi n’Abalevi bakira ifeza n’izahabu n’ibindi bikoresho nari nabapimiye, kugira ngo bazabijyane i Yeruzalemu mu Ngoro y’Imana yacu.
Urugendo no kugera i Yeruzalemu
31 Ku itariki ya cumi n’ebyiri z’ukwezi kwa mbere, ni ho twahagurutse ku muyoboro wa Ahava twerekeza i Yeruzalemu. Muri urwo rugendo Imana yacu yabanye natwe, maze iturinda ababisha n’abambuzi bari badutegeye mu nzira.
32 Nuko tugeze i Yeruzalemu turuhuka iminsi itatu.
33 Ku munsi wa kane tujya mu Ngoro y’Imana yacu, dupima ya feza na ya zahabu na bya bikoresho maze tubishyikiriza umutambyi Meremoti mwene Uriya, ari kumwe na Eleyazari wakomokaga kuri Finehasi, n’Abalevi ari bo aba: Yozabadi mwene Yoshuwa, na Nowadiya mwene Binuwi.
34 Ibintu byose birabarurwa kandi birapimurwa ntihagira ikibura, ibiro byabyo bihita byandikwa mu gitabo.
35 Nuko abatahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago, batura Imana ya Isiraheli ibitambo bikongorwa n’umuriro. Batambiye Abisiraheli bose ibimasa cumi na bibiri, n’amasekurume y’intama mirongo cyenda n’atandatu, n’abana b’intama mirongo irindwi na barindwi. Batamba kandi n’amasekurume y’ihene cumi n’abiri ho igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo byose byabaye igitambo gikongorwa n’umuriro cyatuwe Uhoraho.
36 Hanyuma ya mategekoteka umwami yashyizeho bayashyikiriza abategetsi b’ibihugu bikomatanyije, n’umutegetsi wa buri gihugu cy’iburengerazuba bwa Efurati, maze na bo bashyigikira Abayahudi n’ubwubatsi bw’Ingoro y’Imana.