Uhoraho asubiza Habakuki
1 Ngiye gukomera ku murimo wanjye wo kuba maso,
ngiye guhagarara ku munara w’igenzura,
ngiye guhanga amaso ku Uhoraho ntegereze icyo ambwira,
mbese nzasubiza iki abanyitotombera?
2 Uhoraho ni ko kunsubiza ati:
“Andika icyo nkwereka,
ucyandike ku bisate by’amabuye ku buryo busomeka,
bityo umuntu wese abashe kucyisomera adategwa.
3 Icyo nkwereka kizasohozwa igihe kigeze,
kirihutirwa kizagera ku iherezo nta kabuza,
nubwo byatinda ugitegereze kizaza,
koko igihe nagennye kizaza.
4 Andika uti:
‘Umwirasi yishyira hejuru kandi ataboneye na busa,
nyamara intungane izabeshwaho n’ubudahemuka bwayo.’
Abanyababiloniya bazahanwa
5 Abanyagasuzuguro si abo kwizerwa,
abirasi ntibajya batuza,
ntibigera banyurwa,
bameze nk’ikuzimu hadahāga abapfa!
Bigarurira amahanga yose,
amoko yose bayagira ayabo.”
6 Abantu bo muri ayo mahanga bazabagira iciro ry’imigani,
bazabanegura babakobe bati:
“Bazabona ishyano abarundanya ibitari ibyabo!
Mbese bazakungahazwa n’ibyo bambuye abandi bageze ryari?”
7 Namwe ababishyuza ibyabo bazabahagurukira,
bazaza babatere ubwoba babajyane ho iminyago.
8 Mwasahuye amahanga menshi,
namwe amoko yandi yose azabasahura.
Koko mwamennye amaraso menshi,
mwakandamije ibihugu n’imijyi n’ababituye.
9 Bazabona ishyano abubakisha amazu yabo ibyibano!
Barayubaka bakayakomeza bakibwira ko nta cyabatera.
10 Nyamara imigambi yanyu izatuma mukorwa n’isoni!
Uko mwatsembye amahanga menshi namwe ni ko muzicwa.
11 Amabuye yubatse inkuta azasakuza abarege,
mwikorezi na zo zizayashyigikira!
12 Bazabona ishyano abubakisha umurwa wabo ibyavuye ku bwicanyi!
Bakomeresha imijyi yabo ibyo bakuye mu bugome!
13 Nyamara ibyo amahanga agokera bizatwikwa,
ibyo amoko avunikira ni ukurushywa n’ubusa.
Mbese ibyo si Uhoraho Nyiringabo utuma bikorwa?
14 Koko isi izuzuzwa kumenya ikuzo ry’Uhoraho,
izuzuzwa nk’uko inyanja zisendera amazi.
15 Bazabona ishyano abuhira inzoga abaturanyi babo!
Mubaha izivanze kugira ngo zibasindishe,
bityo mushimishwa no kubareba bambaye ubusa!
16 Aho guhabwa ikuzo muzakorwa n’isoni.
Uhoraho azabuhira igikombe cy’uburakaribwe,
ngaho namwe nimunywe zibateshe ibyo mwambaye,
bityo ikuzo ryanyu rizasimburwa no gukorwa n’isoni.
17 Ibibi mwakoreye Abanyalibani bizabagaruka,
mwishe inyamaswa nyinshi,
none inyamaswa zizahora zibatera ubwoba!
Koko mwamennye amaraso y’abantu benshi,
mwakandamije ibihugu n’imijyi n’ababituye.
18 Mbese amashusho asengwa amaze iki?
Ese si abantu bayakora?
Mbese si ayo kubeshya abantu gusa?
Bagirira icyizere ibigirwamana bitavuga,
kandi ari bo babyiremera!
19 Bazabona ishyano ababwira ingiga y’igiti bati: “Kanguka!”
Babwira n’ibuye ritabasha kuvuga bati: “Byuka!”
Mbese ibyo bigirwamana hari icyo byigisha?
Biyagirijweho izahabu n’ifeza,
nyamara nta mwuka ubirimo.
20 Uhoraho we aganje mu Ngoro ye nziranenge,
abatuye isi bose nibacecekere imbere ye.