Hab 3

Isengesho rya Habakuki

1 Ngiri isengesho ry’umuhanuzi Habakuki, riririmbwa ku buryo bw’amaganya.

2 Uhoraho, numvise ibigwi byawe,

Uhoraho, ibitangaza wakoze byanteye ubwoba.

Muri ibi bihe byacu ongera ukore ibitangaza wajyaga ukora,

muri ibi bihe byacu ujye ubitugaragariza.

Nubwo warakara ujye utugirira imbabazi.

3 Dore Imana nziranenge iturutse i Temani,

inyuze ku musozi wa Parani.

Kuruhuka

Ikuzo ryayo risesuye ijuru,

isi yuzuye ishimwe ry’abayisingiza!

4 Irabagirana nk’urumuri,

imirasire ibiri nk’iy’izuba ituruka mu kiganza cyayo,

ni na ho ububasha bwayo buboneka.

5 Ibyorezo biyigenda imbere,

aho inyuze hasigara indwara.

6 Irahaguruka isi igatingita,

irareba amahanga agashya ubwoba.

Imisozi yabayeho kuva kera icika inkangu,

udusozi twa kera turīka,

iyo ni yo migenzereze yayo kuva kera kose!

7 Nabonye Abakushani bagwije umubabaro mu mahema yabo,

Abamidiyani bahindiye umushyitsi aho batuye.

8 Uhoraho, mbese warakariye inzūzi?

Mbese inzūzi ni zo zigutera umujinya?

Cyangwa se warakariye inyanja?

Waje ku bicu nk’ugendera ku ifarasi,

wagiye gutsinda abanzi nk’ugendera mu igare ry’intambara.

9 Umuheto wawe wawusohoye mu ntagara,

indahiro yawe ni yo myambi urashisha.

Kuruhuka

Watumye isi yiyasa imigezi iratemba,

10 imisozi yarakurabutswe iratingita,

amazi ahurura arahita,

inyanja irahorera,

imihengeri yiteragura hejuru.

11 Izuba n’ukwezi byahagaraye aho byari bigeze,

byari bikanzwe n’umucyo w’imyambi yawe,

byari bikanzwe n’icumu ryawe rigenda rirabagirana.

12 Watambagiye isi ufite umujinya,

waribase amahanga ufite uburakari.

13 Wazanywe no gutabara ubwoko bwawe,

wazanywe no gutabara umwami watoranyije.

Wishe umuyobozi w’igihugu cy’abagome,

waramushinyaguriye uramucuza,

Kuruhuka

14 wamurashishije imyambi ye bwite.

Abanzi baduteye bihuta nka serwakira,

bishimiye guca ibico byo gutsemba abanyabyago.

15 Wavogereye inyanjauri ku mafarasi yawe,

watumye imihengeri yayo yitera hejuru.

16 Ibyo byose narabyumvise nkuka umutima,

numvise urusaku rwabyo amenyo arakomangana,

nacitse intege ndadagadwa,

amaguru yanjye yahinze umushyitsi.

Reka nicecekere ntegereze:

igihe kizagera Imana ihane abadutera.

17 Nubwo imitini itarabya,

nubwo imizabibu itakwera,

nubwo iminzenze yarumba,

nubwo imirima itatanga umusaruro,

nubwo intama n’ihene zashira mu biraro,

nubwo inka zashira mu bikumba,

18 sinzabura kwishimira Uhoraho,

nzanezezwa n’Imana Umukiza wanjye!

19 Nyagasani Uhoraho ni we untera imbaraga,

antambagiza ahirengeye,

ampa kugenda nk’imparakazi nta mpungenge.

Indirimbo y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga.